Uri Hano »» Ahabanza » , Whatsapp yahaye abakoreshaga Whatsapp+ igihano cyo kumara amasaha 24 batabasha kuyikoresha.

Whatsapp yahaye abakoreshaga Whatsapp+ igihano cyo kumara amasaha 24 batabasha kuyikoresha.

Yanditswe na Manzi Brave | Thursday, January 22, 2015 Saa 03:09



Whatsapp nka Application ya mbere kwisi mu kohererezanya ubutumwa kuri ubu ifitwe mu. biganza na ba nyiri Facebook yihanije abayikoreshaga bidahuje n'amategeko maze ibashyira hanze ho amasaha 24 batayikoresha.


Nyuma yo kugurwa na nyiri Facebook ("Mark Zuckerberg") whatsapp yagiye igira impinduka zitandukanye aho bagiye bongeramo udushya bagira n'utwo bakosoramo ariko noneho ubu inkuru iri hanze ni uku Whatsapp yangiye gutanga ibihano ku bantu bakoresha izindi application ziyitirira yo kandi zitabyemerewe, aho twavuga nka Whatsapp Plus (Whatsapp+) ndetse na WhatsappMD.

Kuri ubu rero bamwe mu bakoreshaga izi apps zindi ziyitirira whatsapp bakaba bafungiweho mu gihe kingana n'umunsi umwe bakabasha kongera gukoresha Whatsapp isanzwe neza nta kibazo.

Ubusanzwe iyi Whatsapp Plus yahagaritswe ikaba yatangaga utundi tuntu tw'inyongera nko,

• Guhindura amabara
• Kutagaragaza igihe umuntu aherukiraho
• Amasura mashya menshi atandukanye (Themes)
ndetse n'ibindi...

Whatsapp Plus rero ikaba ari application itarakozwe na Whatsapp nyayo, ikaba itaremerewe na Whatsapp ubundi bufatanye. Mu gihe nawe ushobora kuba ukiri gukoresha whatsapp plus utarahabwa iki gihano birashoboka ko wayikuriramo ku bwawe ugashaka iyemerewe mu bubiko bw'ama apps ndetse no ku rubuga rwa Whatsapp.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->