Uri Hano »» Ahabanza » USA: Umwana w'imyaka 5 nyuma yo kurasa uwo bavukana yasabye imbabazi Mama we

USA: Umwana w'imyaka 5 nyuma yo kurasa uwo bavukana yasabye imbabazi Mama we

Yanditswe na Manzi Brave | Thursday, January 22, 2015 Saa 05:04



Muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika haravugwa inkuru y'umwana w'amezi 9 witwa Corbin Wiederhold warashwe agahita apfa na mukuru we ufite imyaka 5 ubwo mama wabo yarari mu gikoni.

Uyu mwana w'imyaka 5 rero akaba yari yasigaye mucyumba ari kumwe n'abo bavukana 2 muri 4 uyu mugore asanganywe.

Ubwo yararimo acokoza ibintu yaje gufungura akabati k'igitanda asangamo imbunda yo mu bwoko bwa Calibre Magnum Revolver atangira kuyicokoza aba arashe murumuna we bari kumwe mu cyumba w'amezi 9 gusa.

Nyina wari uri mu gikoni akimara kumva isasu yaje vuba na bwangu ariko aza kwibeshya ko ari imbunda y'igikinisho ahita ahamagara 911 abanza kumenyesha Police ko ari imbunda y'igikinisho irashishijwe umwana we kuko atari zi ko mu nzu barimo hari imbunda nubwo yari iya Papa we (Sogokuru wabo)  Umwana ahita ajyanwa i Kansas mu bitaro gusa akigerayo baje gusanga yashizemo umwuka.

Uyu mwana rero akaba yaje gusaba imbabazi Mama we agira ati "I'm Sorry , Mom. I shot Corbin. " N'akababaro kenshi uyu mu mama akaba yatangarije NBC news ko yari yabwiye umwana we mukuru ko atari bujye muri icyo cyumba.

Akimara kumva isasu rivuze yahise aza ahobera ako barashe haciyeho iminota 5 gatangira kuvirirana bidasanzwe aribwo yahise amenya ko ashobora kuba yarashwe bya nyabyo.

Police rero ikaba yatangaje ko ikiri gukora iperereza neza ngo imenye koko niba Corbin yararashwe ku mpanuka.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->