Uri Hano »» Ahabanza » , , Lil Wayne akomeje kurwana intambara yo kwikura muri Cash Money

Lil Wayne akomeje kurwana intambara yo kwikura muri Cash Money

Yanditswe na Manzi Brave | Thursday, January 22, 2015 Saa 01:53



Lil Wayne yongeye kugaragaza ko ashaka kuva mu muryango wa YMCMB aho yashyize ahagaragara indirimbo nshya ashimangira ko ari umwe mu bazamuye iri tsinda gusa akaba atagishoboye gukomezanya naryo.

Lil Wayne wari umaze imyaka myinshi akoranira hafi na Birdman wari Boss we ubu yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo ze ziri kuri mixtape ye yise "Sorry 4 The Wait 2".


Indirimbo zikubiye kuri iyi Mixtape rero ahanini zikaba zivuga cyane ibyerekeye itinda mu nzira n'ihagarikwa rya Album ya Lil Wayne ("Carter 5") yagombaga gusohoka mu mpera z'umwaka ushize ariko ntibashe gusohoka ahubwo ikaza gusiga umwiryane hagati ye na Birdman.

Mu ndirimbo ziri kuri iyi Mixtape nshya ya Lil Wayne rero harimo nk'iyitwa "Coco" aho Lil Wayne yibanze cyane ku ruhare yagize mu kuzamura umuryango yabarizwagamo (YMCMB) aho yagize ati "Ni inde washyize ibi/aba bose hamwe? " Ni njye. Ni uwo, Ni inde wari uhari ubwo abandi bose bagendaga? Ni njye Ni uwo. Nta bindi bibazo nkeneye, Ibyo nshaka byose ni amafaranga yanjye. — ibi nibyo Lil Wayne aririmba muri iyi ndirimbo yitwa Coco.

Muri iyo ndirimbo ye ("Coco") agenda yanavuze ko agiye kwisohokera/kwigendera nkuko Tony Montana yabigenje, (Muri Film yitwa Scarface).

Ibi byose rero bikaba byemeje neza ko hari urunturuntu hagati ya Lil Wayne na Birdman 100% , Amakuru dukesha Tmz rero akaba avuga ko uyu musore ("Lil Wayne") aramutse avuye muri Cash Money ashobora gukomereza ibikorwa bye mu nzu itunganya umuziki izwi nka "No Limit Records" y'uwitwa Master P, Gusa uwo bita Pusha T nawe yari yasabye Lil Wayne ko yabiyungaho akinjira mu nzu ya G.O.O.D MUSIC niba yifuza gukora ibikorwa bye yisanzuye.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->