Abagore benshi usanga ikintu bashyira imbere ari ukwita ku buranga bwabo kugirango ababareba bose babone ko bagaragara neza cyane cyane igitsina gabo kuri uyu munsi tukaba tugiye kubagazaho urutonde rw'abagore 10 bakurura abagabo kurusha abandi ku isi .
Reba uko bakurikirana uhereye kuwa 10 kugeza kuwa 1
10. Salma Hayek
Salma Hayek akaba ari umukinnyi wa filime ziganjemo iz'urukundo cyane nubwo uyu mugore afite imyaka 46 ntibimubuza kuza kumwanya wa 10 aho benshi bavuga ko afite uburanga bukurura abagabo byakubitiraho na filime z'urukundo akina byo bikaba akarusho
9. Elizabeth Banks
Elizabeth Banks akaba nawe ari umukinnyi wa filime nkuko abamuzi bose babihamya uyu mugore w'imyaka 38 ukina muri filime squel ngo afite uburanga buhebuje ariko indoro ye yo n'akataraboneke
bikaba bimushyira kumwanya wa 9 mu bagore bafite uburanga kurusha abandi ku isi.
8. Alessandra Ambrosio
Alessandra Ambrosio akaba ari umunyamideri byumwihariko akaba akunda kugaragara mu kumurika imideri muri company y'umugora wa david beckham victoria beckam ukurikije imiterere yuyu mugore ingendo ye ndetse nuburyo aberwa cyane cyane na bikini ngo ubwiza bwe n' umwimerere aho bimushyira ku mwanya wa 8
7. Jordana Brewster
Jordana Brewster akaba akina filime byumwihariko akaba agaragara muri filime y'uruhererekane fast and farious ibice byose nubwo afite imyaka 32 akaba aza ku mwanya wa 7 aho benshi bamukundira indoro ye, imvugo ndetse n'imiterere y'umubiri we.
6. Jennifer Lopez
Jennifer Lopez akaba ari umuhanzi kazi uzwi ku isi hose akaba yaratwaye ibihembo byinshi cyane usibye kugira ijwi ryiza, kubyina no gukina filime neza abenshi bahamya ko uburanga bwe nukuntu yita ku mubiri we uko agaragara ku rubyiniro bikurura abagabo kuburyo bukomeye ndetse bigatuma yigarurira imitima ya benshi akaba kurubu afite imyaka 46 y'amavuko.
5. Angelina Jolie
Angelina Jolie akaba akina filime zimirwano ndetse n'izurukundo akaba afite imyaka 39 akaba ari umugore wa Brad pitty abakunzi ba filime batagira ingano bakaba bakunda uyu mugore aho bahamya ko afite ubwiza ntagereranwa ibyo bikaba bimushyira ku mwanya wa 5
4. Hayden Panettiere
Hayden Panettiere akaba ari umukinnyi wa filime akaba yaragaragaye muri filime nka Tiger Cruise, Shanghai Kiss na Raising Helen usibye kuba azi gukina filime neza akaba afite uburanga urebeye ku miterere n'inseko ye bikaba bikurura abatari bake akaba afite imyaka 25 y'amavuko
3. Adriana Lima
Adriana Lima akaba ari umunyamideri muri company y'imideri ikomeye muri america yitwa Elite Model Management urebye ingendo ye, inseko ye, indoro ndetse n'imiterere y'umubiri we ngo nta gitsina gabo na kimwe ngo kimureba ntikimukunde kubera ubwiza uyu mugore afite akaba afite imyaka 33 y'amavuko
2. Mila Kunis
Mila Kunis akaba akina filime kubazi filime y'uruhererekane family gay uyu mugore akaba ariwe uyikina.nkumukinnyi w'imena akaba afite ijwi rikuru abagabo kuburyo budasanzwe ndetse n'uburanga bwe muri rusange akaba ari umwimerere kurubu afite imyaka 31 y'amavuko
1. Scarlett Johansson
Scarlett Johansson niwe uyoboye urutonde rw'abagore bakurura abagabo kurusha abandi ku isi ubusanzwe akina filime akaba yaragaragaye muri filime nka iron man, the avengers n'izindi urebye indoro ye, imiterere ye nuburyo yitwara mu gukina amafilime bikaba bikurura abagabo batagira ingano bikanatuma filime yakinnye zinjiza akayabo kurubu akaba afite imyaka 30 y'amavuko
Uru akaba arirwo rutonde twari twabateguriye kuri uyu munsi bkuko twabyiyemeje buri munsi tukaba tuzajya tubagezaho top 10 mukomeze musome n'izindi nkuru zacu mukanda kuri iyo link indi top 10 n'ahejo.
Kanda hano ubone amakuru mashya kandi agezweho
fideleuwizeye@madhouse250.net
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.