Uri Hano »» Ahabanza » , , Ibintu Chris Brown yatangaje yigereranya na Micheal Jackson ntibivugwaho rumwe.

Ibintu Chris Brown yatangaje yigereranya na Micheal Jackson ntibivugwaho rumwe.

Yanditswe na Manzi Brave | Wednesday, January 21, 2015 Saa 12:37



Chris Brown aherutse kugenda yandika udu tweets yivugaho ndetse avuga no ku bandi ba star bagiye babaho nka Micheal Jackson ndetse na James Brown, gusa amagambo yavuze ntiyemeranywa na bamwe.

Chris Brown akaba yarakoze akantu gasa n'urutonde kagatera benshi mu bafana be kwibaza. Aho yagize ati "James Brown, Micheal Jackson, Chris Brown. In That Order.


Ibi rero bikaba byaratumye abenshi bakeka ko yaba ari kwemeza ko bariya bose abarenze.


Nyuma nanone yakomeje gushyiraho izindi Tweets zisa n'izuzuza iyo yari yakoze biza gutuma buri wese noneho yemeza ko uyu musore ("Chris Brown") yumva arenze bariya bose ("Micheal Jackson, na James Brown").

Ubusesenguzi Madhouse250.Net bukaba bwasanze niyo Chris Brown aramutse abibajijweho yatangaza ko abantu bakwiye kubatondeka bamuhereyeho bitabuza Micheal Jackson kugumamo hagati kuri ruriya rutonde Chris Brown ubwe yikoreye.

Abafana be bamwe bakaba baragiye bamubwira bati jya wubaha master wawe (Micheal Jackson) , Abandi nabo bakemeza ko uyu musore ari ku yindi ntera bitewe n'impano nyinshi agiye afite.

Mbese wowe ugereranyije hagati ya Micheal Jackson na Chris Brown ubona ari inde urusha undi haba mu kubyina ndetse no kuririmba??



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->