Uri Hano »» Ahabanza » , Imbyino zidasanzwe z'abafana i Rubavu aho Meddy yasoreje ibitaramo - Amafoto

Imbyino zidasanzwe z'abafana i Rubavu aho Meddy yasoreje ibitaramo - Amafoto

Yanditswe na Manzi Brave | Monday, October 23, 2017 Saa 13:52


Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yasoreje urugendo rw'ibitaramo ku cyo yakoreye mu Mujyi wa Rubavu ahagaragaye imbaga y'abakunzi b'umuziki bashimangiye ko nubwo atahaherukaga bakimuzirikana.

Meddy amaze gukora ibitaramo bine mu mezi akabakaba abiri amaze mu Rwanda, icya nyuma yaririmbyemo kuri mu byateguwe na Airtel Rwanda, cyabereye kuri Stade ya Nengo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 21 Ukwakira 2017.

Uko ubwitabire bwari ku kigero cyo hejuru ni na ko ubushyuhe bwari bwiganje ubona abenshi bifuza kubyina no gusimbukana n'abahanzi babataramiye. Igitaramo cyatangijwe n'itsinda ry'ababyinnyi ry'i Rubavu, haririmba Khalfan, abize umuziki ku Nyundo, Seburikoko yigaragaje mu turingushyo, Riderman na Meddy bashyushya imbaga.

Mbere y'itangira ry'igitaramo hagaragaye bamwe mu bafana babyinnye mu buryo budasanzwe umuziki wacurangwaga batangarirwa na benshi mu bari bamaze kuhagera.

Imibyinire n'ubushake bwo gutarama wasangaga mu bafana i Rubavu ni kimwe mu byashyuhije igitaramo kigitangira kuko cyanasojwe ubona ko bakinyotewe no gukomeza gutarama.

Meddy yaririmbye ahereye ku ndirimbo ze zakunzwe mbere y’uko ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko yari yabigenje i Nyamasheke mu cyumweru gishize. Ahereye ku yitwa ‘Inkoramutima’, yaririmbye bizamura amarangamutima ya bamwe mu bitabiriye igitaramo, abana bari bamubonye bwa mbere barwaniraga kumusanga ku rubyiniro ngo bafatanye na we kuririmba.

Nyuma y'igitaramo, mu kiganiro Meddy yagiranye n'itangazamakuru, yagize ati "Dukoze amateka meza kandi urwo hano bakunda umuziki wanjye ntibizasibangana ku mutima wanjye. Iki cyari igitaramo cya nyuma niyo mpamvu nakoresheje imbaraga nyinshi, nashakaga gukomeza gusa amasaha yakuze ariko urukundo rw'abanya-Rubavu nzaruzirikana. Kuri njye umuziki nyarwanda ugeze kure, umuziki wacu wateye imbere."

Meddy yarishimiwe muri iki gitaramo

Usibye imbyino zidasanzwe zagaragajwe n'abafana, uyu muhanzi yongeye kugaragarizwa urukundo nk'uko byagiye bigenda mu bindi bitaramo yagiye akora kuva yava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwe mu bana bari imbere yasimbukiye ku rubyiniro ubwo uyu muhanzi yaririmbaga 'Inkoramutima’ aramuhobera bararirimbana, 'yamusabye kutamusiga ngo niyo yata ishuri n'ababyeyi!'

Mu gusoza nabwo Meddy yongeye kwishimirwa bikomeye mu ndirimbo 'Ntawamusimbura' yahogoje abafana bakunda umuziki we b'uruhu rwera, yagaragarijwe urukundo na bose, abumva ururimi yaririmbaga n'abatarwumva bari bitabiriye.

Meddy, zimwe mu ndirimbo Meddy yaziririmbye yicurangira, aho atabikoraga yabaga ari kubyina no kuganiriza abafana. Uyu muhanzi mu gitaramo cya nyuma yifashishije ababyinnyi bitandukanye n'uko yari yagiye abigenza mu mu tundi turere yaririmbyemo.




















Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->