Mani Martin wari amaze iminsi yivuza umuhogo ku bw’impanuka yagize akamira agace gato ka kilida kamwitambitse mu muhogo ijwi rikabura burundu, yasubukuye muzika ndetse agiye gushyira hanze indirimbo nshya.
Ku itariki ya 19 Ukuboza 2014 nibwo Mani Martin yakoresheje agati gasanzwe kavana imyanda mu menyo( cure-dent ) maze kavunikamo kabiri bityo akabango gato karamucika kagwa mu muhogo.
Nyuma yaje kubura ijwi burundu ajya mu baganga akeka ko byoroshye gusa iyi minsi yose ishize yayimaze ajya kwivuza ariko atangiye koroherwa ndetse yagiye muri Studio gusubukura indirimbo yakoraga ataramira aka gati.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yavuze ko ari mu mishinga yo kurangiza indirimbo ye yise ‘Velentino’ ari nayo yakoraga umunsi yamizi aka gati.
Yagize ati “Ubu ndi kumera neza, ndi no kugerageza kuririmba. Mu minsi mike abantu bitegure indirimbo yanjye nshya yitwa" Valentino". Mu gihe nafashwe n’ubu burwayi nari mu nzira njya muri studio, ubu rero ngomba kubanza gusoza iyo ndirimbo narimo ntunganya ngahita nyibagezaho”
Uyu muhanzi arashimira buri muntu wese wamubaye hafi muri ubu burwayi bwe by’umwihariko abaganga bamukurikiranye agakira atabazwe, abamusengeye ndetse n’abakomeje kumukurikirana aho yari arwariye mu rugo.
Yagize ati “Ndashimira umuntu wese wambaye hafi n’abandagije Imana. Imana ibampere imigisha bitagabanije, bambereye inkoramutima. Ndashimira by’umwihariko Dogiteri Nshogoza Isaie wanyitayeho uko ashoboye kose kugirango ijwi ryanjye rigaruke mbe muzima”
Amashusho y’iyi ndirimbo nshya yise ‘Valentino’ Mani Martin arateganya kuyakorera muri Kenya.
Src/igihe Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.