Uri Hano »» Ahabanza » , Queen Cha n'umukunzi we bigaramye amakuru avuga ko batakiri kumwe mu rukundo.

Queen Cha n'umukunzi we bigaramye amakuru avuga ko batakiri kumwe mu rukundo.

Yanditswe na Unknown | Monday, January 12, 2015 Saa 00:21



Umuhanzi Queen Cha hari hashize igihe gito bivugwa ko atakiri kumwe n'uwo bakundana ariwe Emmy.
Gusa aya makuru aba bombi bakaba bayahakanye bemeza ko bakiri kumwe.

Hari ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu kiganiro cya Ten Superstar, Aho aba bombi bahamagawe ku murongo wa Telephone babazwa amakuru yari amaze iminsi abavugwaho ko bashobora kuba baratandukanye.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyatangaje inkuru y'itandukana ry'aba bombi cyemeza ko amakuru gikesha inshuti za hafi z'aba bombi ("Queen Cha & Emmy") yavugaga ko bamaze igihe baratandukanye nta numwe ushaka kumenya amakuru y'undi, gusa ariko ngo bakaba bakunze gutandukana bakongera bakiyunga.

Gusa aya makuru aba bombi bakaba baje kuyahakana ndetse bakemeza ko bagikundana ubwo bahamagarwa kuri Telephone ngendanwa zabo aho buri umwe yagiye yemeza ko bakiri kumwe nta kibazo bafitanye.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->