Gahima Gabriel umugabo wa Aline Gahongayire, aremeza ko bamaze gutandukana ndetse atagishaka kongera kubana na we , umugore agahamya ko ibyo mugenzi atangaza atazi aho yabivanye ngo kuko ‘Gatanya’ ibaho binyuze mu mategeko.
Amakuru yahamijwe na Gahima Gabriel ubwe aho ari Dar-Es-Salam muri Tanzaniya kugeza ubu, yashimangiye ko we na Aline Gahongayire ubu batakiri kumwe ndetse ibyo gutana kwabo benda kubishyira ahagaragara kuko azaza mu Rwanda aje kuzuza ibisabwa byose ngo batandukane byemewe n’amategeko.
N'inseko yuje agahinda Aline Gahongayire akimara kumenya iyi nkuru yagize ati “Njyewe rero byandenze, nta byinshi mfite byo kubivugaho , ariko iby'Urugo ntawabimenya ejo cyangwa ejobundi byanahinduka gusa icyo nabwira abantu ni kimwe kandi na bo bakoreshe ubwenge mbere yo kubyemera. Ese abantu bararyama bugacya bakoze divorce?”
Akomeza agira ati “Ntabwo Divorce ari ikintu gipfa kuza ngo cyiture aho ngaho. Ntabwo biza nk’impanuka, ni ibintu bica mu mategeko, hakabaho process(inzira) yo kubisaba hanyuma bikazashyirwa mu bikorwa”
Tubibutsa ko aba bombi bari bamaranye igihe kirenga gato ku mwaka 1 , Aho basezeranye byemewe n'amategeko ku itariki 20 Ukuboza 2013 Nyuma Muri Nzeri 2014 bakaza kwibaruka umukobwa ahita apfa.
Inkuru nayo yasize igikomere ku mutima wa Aline Gahongayire n'inshuti n'abavandimwe.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.