Uri Hano »» Ahabanza » , , Umusore wundi Rihanna yihebeye yamaze kumenyekana, ntago ari WizKid.

Umusore wundi Rihanna yihebeye yamaze kumenyekana, ntago ari WizKid.

Yanditswe na Unknown | Tuesday, January 13, 2015 Saa 08:58



Nyuma yo gutandukana na Chris Brown, Umuhanzi Rihanna byaramugoye kubona undi musore bakundana, gusa kuri ubu noneho biravugwa ko ashobora kuba yarihebeye umukinnyi kabuhariwe w'ama Film ariwe Leonardo DiCaprio wanagaragaye nk'umukinnyi w'ibanze muri Film ya Titanic.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye bya hariya muri USA, byatangaje ko Rihanna muri iyi minsi ashobora kuba yarabengutse uyu musore (" Leonardo DiCaprio  ") wibitseho imyaka 40 ye, Inshuti za hafi z'aba bombi zikaba zemeza zidashidikanya ko hari amarenga y'urukundo hagati ya Leonardo DiCaprio ndetse na Riri (Rihanna) 26, Dore ko ngo muri iyi minsi bakunze kuba bari kumwe biganirira, barebana akana ko mu jisho, ndetse ngo Rihanna akunda amaso y'uyu musore byimazeyo.  Byatangajwe n'inshuti za hafi zabo.


Aba bombi kandi bakaba baherutse kubonwa bari kumwe baryoheje ku isabukuru ya Nikki Erwin yabaye ku itariki 10, Aho bivugwa ko bashobora no kuba barasomanye, ndetse bakaza no gukomezanya muri After Party.

Gusa ngo kugeza ubu nubwo byemezwa ko Rihanna ashobora kuba akunda uyu musore, Ibyo kuba bakwinjira mu rukundo rwa nyarwo byo ntiberemezwa neza cyane ko Rihanna ataragira icyo abivugaho.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->