Uri Hano »» Ahabanza » , Justin Bieber na Selena Gomez bongeye gusubirana, ariko inshuti za Selena Gomez zirenda kumwica. (Video+Amafoto)

Justin Bieber na Selena Gomez bongeye gusubirana, ariko inshuti za Selena Gomez zirenda kumwica. (Video+Amafoto)

Yanditswe na Unknown | Saturday, January 17, 2015 Saa 08:56



Hari hashize igihe Justin Bieber baratandukanye ntawe uvugisha undi aho byavugwaga ko Justin bieber yabengutswe undi mukobwa, naho Selena Gomez we akaba yari yarinjiye mu rukundo n'umusore w'inshuti wahoze ari inshuti y'aba bombi witwa Zedd, gusa ibintu bikaba bishobora kongera guhinduka kuko kuri ubu amakuru agezweho yemeza ko Justin Bieber na Selena Gomez baherutse gusangira biganirira muri Restaurant ya bonyine.
Restaurant bagaririyemo ari bonyine. 
Ku itariki 15/01 nibwo aba bombi bahuye bagasangira bakanaganira. Amakuru yemezwa n'ikinyamakuru cya Hollywood Life ahamya ko Justin Bieber yagiye gukura Selena Gomez aho yari aherereye i West Hollywood, maze akamugeza ahitwa Mastro’s Steakhouse i Beverly Hills aho bamaranye iminota iri hagati ya 30 na 40 baganira muri restaurant ya bonyine.
Ibyo birangiye rero barasohotse bajya mu modoka Justin Bieber amusubiza muri Hotel yari yamukuyemo gusa nanone ngo bamaranye akanya kanini biganirira mu modoka aho bivugwa ko bamaze iminota 25 nyuma Serena agasohoka agahura n'inshuti ye yari yamutegereje akajya muri Hotel acumbitsemo.
Nyuma y'ibi rero abantu bose bakaba babyamaganiye kure cyane cyane inshuti za Selena Gomez aho zivuga ko Selena Gomez akomeje gushukwa na Justin Bieber kandi atari umwana mwiza na busa.

Umwe mu nshuti zikomeye za Selena Gomez ariwe "Taylor Swift nawe akaba nawe ubu bucuti atabwishimiye na gato" kandi ngo na Zedd akaba ubu ari mu kababaro bikomeye nyuma yo kumenya ibi kandi yari amaze kwegukana Selena Gomez.
Zedd wari umaze iminsi asa n'uwegukanye Selena Gomez ibi nawe ntabyishimiye
Inshuti zose z'uyu mukobwa rero zikaba zirenda kumwica zimubuza kururu kururu ye na Justin Bieber utari umuntu mwiza mu rukundo bitewe n'amakosa agenda amukorera.

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->