Abinyujije kuri twitter ye Lady gaga akaba yarasabye urukiko rukuru rw'amerika ko rwakwemeza itegeko ry'ababana bahuje ibitsina, Uyu munsi nibwo biri bwemezwe nurwo rukiko niba bari buhabwe uburenganzira cyangwa ikifuzo cyabo kigaterwa utwatsi.
Ibi akaba ari byo yanditse kuri twitter ye tugenekereje mu kinyarwanda akaba yavuze ati "itegeko ry'ababana bahuje ibitsina riri mu rukiko rukuru mwitegure kubyishimira, muzamure amajwi yanyu, mu bibwire n'abandi, mukeneye ubutabera" #uburinganire.
Aho abantu batari bake bakomeje kugenda bamushyigikira nabo basaba ko uru rukiko rwakwemeza iri tegeko
Iyi akaba ari couple y'ababana bahuje ibitsina
Muri iki gihe usanga umuco w'ababana bahuje ibitsina ugenda usakara kw'isi hose nubwo abanyamategeko n'abayobozi b'ibihugu bitandukanye babyamaganira kure dore ko hari n'ibyo bahita babakatira urwo gupfa. Nabo usanga baba baka uburenganzira bwabo aho bavuga ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu gutora amategeko abahana kandi bo bavuga ko aribyo baba bashaka kandi ko nta kosa ririmo.
Ese mwe mubona uyu muco ukwiye kwemezwa cg ukwiye kwamaganirwa kure??
Kanda hano ubone amakuru mashya kandi agezweho
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.