Uri Hano »» Ahabanza » , Justin Bieber agiye gutangira kugaragara muri film z'imirwano (Action)

Justin Bieber agiye gutangira kugaragara muri film z'imirwano (Action)

Yanditswe na Unknown | Sunday, January 11, 2015 Saa 00:08



Justin Bieber kuri ubu noneho biravugwa ko yaba agiye gutangira kujya agaragara muri film z'imirwano nkuko bitangazwa n'umutoza we ubasha kumukurikiranira hafi umunsi ku munsi.

Umutoza wa JB (Justin Bieber) ariwe Patrick Nilsson yatangarije isoko dukesha iyi nkuru ko uyu musore nubwo bitarigwaho neza niba yatangira kujya mu ma film, ubusanzwe ari ibintu asanzwe akunda mu buzima bwe, ndetse uyu musore JB akaba amaze kugira igihagararo ngo kiberanye no gukina izi film aho bensi babyemeza kubera Amafoto ya Justin Bieber yambaye Boxer yonyine akomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye  aherutse gushyirwa ahagaragara muri Campaign yo kwamamaza utwenda tw'imbere tw'abagabo twitiriwe Calvin Klein.


Uyu mutoza wa Justin Bieber we ubwe akaba yemeza ko Justin Bieber afite ibisabwa byose kugeza ubu kuburyo role nyinshi zo mu ma Film ya Action zamubera, dore ko kugeza ubu amaze kugira ibituza bihagije aho yiyongereyeho ibiro bisaga 10, bikaba biteganywa ko ashobora no kwiyongeraho ibindi birenga 6.

Ibi rero bikaba bishobora kuba ari amarenga y'uko Justin Bieber yaba ari kwitegura gutangira gukina mu ma film ya ma Action agakurikiza bazina we Justin Timberlake wabashije kubaka izina nawe muri ibi byombi, Umuziki n'umwuga wo gukina Film.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->