Uri Hano »» Ahabanza » , Justin Bieber afite imvune imuhangayikishije ku kuguru kw'ibumoso.

Justin Bieber afite imvune imuhangayikishije ku kuguru kw'ibumoso.

Yanditswe na Unknown | Saturday, January 10, 2015 Saa 23:23



Umuhanzi Justin Bieber ubariza ku mugabane wa America ya Ruguru wamenyekanye kubera indirimbo yagiye aririmba zigakundwa aho twavuga nka Baby, One Time, n'izindi kuri ubu afite ikibazo cy'imvune ahagana hasi ku kirenge cye cy'ibumoso.

Mu minsi yashize nibwo yituye hasi ubwo yageragezaga kwemeza abafana be kuri skate aho yaje kwitura hasi mu gihe yararimo agerageza kwemeza abafana be, gusa ntibyaje kuba byiza dore ko kuri ubu noneho uyu muhanzi yerekanye ko afite imvune ku kirenge imubabaza.


Abinyujije kuri konti ye ya Twitter Justin Bieber yashyize hanze ifoto igaragaza buryo ki ababara ku kirenge cy'ibumoso.

Ibi rero bikaba bisa n'ibimuhangayikishije ho gato dore ko uyu musore kuri ubu arimo aritegura gutangira kwamamaza Album agomba kumurikira abafana be muri uyu mwaka wa 2015.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->