Uri Hano »» Ahabanza » UMUNTU WARI USHAJE KURUSHA ABANDI KU RUBUGA RWA FACEBOOK YAVUYE MU ISI Y'ABAZIMA

UMUNTU WARI USHAJE KURUSHA ABANDI KU RUBUGA RWA FACEBOOK YAVUYE MU ISI Y'ABAZIMA

Yanditswe na Unknown | Thursday, December 25, 2014 Saa 23:36


Anna Stoehr niwe muntu wari ukuze kurusha abandi kuri facebook
Anna Stoehr wavutse mu w'1900 niwe muntu wabarirwaga imyaka myinshi kurusha abandi bose bakoresha Facebook, ubu ntakibarizwa mu si y'abazima.

Uyu mukecuru rero akaba yabarirwaga imyaka myinshi ku buryo yewe n'abakoze urubuga rwa Facebook batari barigeze batekereza ko hari umuntu wazayikoresha yaravutse mbere y' 1905, Gusa uyu mukecuru akabayaraje guca aka gahigo akaza kuba umuntu ushaje cyane kurusha abandi bose kuri Facebook dore ko mu kwezi kwa cumi uyu mwaka aribwo Stoehr yarimo yizihiza isabukuru y'imyaka 114.

Anna Stoehr ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 114.
Amakuru ya U.S.A Today yavugaga ko muri uko kwezi yakoreshaga iPad ye aganira n'inshuti ze ndetse n'abo mu muryango we,  aho yamaraga igihe kinini yikoreshereza iyi iPad bakamufasha kumumenyekesha uko ikoreshwa mu kohereza e-mail, google, facebook n'ibindi.

Yafashwaga kumenya uko iby'iterambere bikora,  Aha yarari kwiga uko iPad ikoereshwa

Anna Stoehr nubwo yari afite imyaka myinshi ndetse anashaje we yarikibasha kureba neza

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->