Mu mukino wahuje Real Madrid n'ikipe ya Cordoba Cristiano yagaragaje imyitwarire itari myiza bikaba bivugwa rero ko ubu Cristiano Ronaldo ashobora gushyirwa hanze y'ikibuga akamara imikino 12 adakoza ukuguru ku mupira.
Muri uyu mukino rero Cristiano akaba yarakubise igipfunsi umukinnyi bwa mbere ariko umusifuzi ntiyabibona gusa yongeye kurwana nanone mu minota ya nyuma y'umukino umusifuzi ahita amuha ikarita y'umutuku byihuse, gusa ngo muri report uyu musifuzi (Alejandro Hernandez) yatanze nyuma y'umukino byagaragaye ko atigeze abona ibyo Cristiano yagiye akora byose, ari nabyo byatumye Cristiano agiye gufatirwa ibyemezo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Mirror akaba avuga ko akanama gashinzwe imyitwarire yo mu kibuga ka hariya muri Esipanye (spain) kakaba kazateranira hamwe kuwa gatatu w'iki cyumweru aho bazemeza koko niba Cristiano azahabwa imikino 12 ari hanze y'ikibuga cyangwa se akababarirwa.
Cristiano nyuma y'uyu mukino wasabye imbabazi abafana muri rusange n'umukinnyi yari yakubise, ngo ibihano azahabwa bishobora kuzaba biremereye.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.