Uri Hano »» Ahabanza » , Kuryamana n'abagore benshi ngo nibyo byatumye Cristiano atandukana n'umukunzi we.

Kuryamana n'abagore benshi ngo nibyo byatumye Cristiano atandukana n'umukunzi we.

Yanditswe na Unknown | Monday, January 26, 2015 Saa 23:16



Mu minsi ishize byakomeje kuvugwa ko Cristiano Ronaldo n'umukunzi we bari bamaranye imyaka 5 batandukanye gusa impamvu yatumye batandukana ikaba itarigeze imenyekana neza, bikaba rero bikomeje kuvugwa ko kugirango Irina Shayk atandukane na Cristiano Ronaldo byatewe n'uko Cristiano akenshi yamucaga inyuma. 

Muri 2012 byakunze gutangazwa ko uyu musore akundana mu buryo bw'ibanga n'umunyamakuru wa witwa Rita Pereira nubwo yabanaga n'umugore we ngo ntibyamubujije kumarana amajoro n'uyu Rita mu tubyiniro.

Rita Pereira 

Andressa Urach (umwe mu bahataniraga ikamba ry'abakobwa bafite ikibuno cyiza) nawe ashinjwa kuba yararyamanye na Cristiano Ronaldo mbere y'uko akina imikino ya kimwe cya kabiri ya Champions League 2013.

Andressa Urach

Ibinyamakuru bitandukanye bya hariya ku mugabane w'iburayi bikaba nabyo byaragiye bishinja Cristiano kuryamana n'abandi bakobwa benshi harimo nk'uwitwa Nieves Alvarez ndetse na Nicole Minetti (wahoze akundana na Berlusconi).

 Nicole Minetti

Nieves Alvarez

Cristiano Ronaldo rero utanorohewe muri iyi minsi dore ko ashobora kumara imikino 12 adakina akaba akunze gushinjwa ko akunda ab'igitsina gore cyane akaba ari yo mpamvu ishyirwa mu majwi na benshi ko yaba ari yo yatumye atandukana na Irina Shayk.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->