Uri Hano »» Ahabanza » , Ishyamba si ryeru hagati ya Selena Gomez na Miley Cyrus.

Ishyamba si ryeru hagati ya Selena Gomez na Miley Cyrus.

Yanditswe na Unknown | Monday, January 26, 2015 Saa 19:19



Mu minsi ishize Miley Cyrus aherutse gushyira hanze ifoto kuri Instagram asa n'uwigana imyifotoreze ya Serena Gomez, none na Serena Gomez yashyize hanze ifoto yigana uburyo Miley Cyrus akunze kwifotoza yashyize ururimi hanze. bikaba bivugwa ko bari kugagaragariza ubushyamirane ku mbuga nkoranyambaga. 

Byose byatangiye ubwo Miley Cyrus yashyiraga kuri Account ya Instagram ye ifoto ye asa n'uwigana imyifotoreze ya Serena Gomez maze akayikurikiza amagambo agira ati "Do yiew tink if I push muah [boobs] up I'll get mo followahhhzzzz?" tugenekereje mu kinyarwanda akaba yaragiraga ati "Muratekereza ko ndamutse nkweduye iminwa, nkashyira igituza (amabere) hejuru nabona abankurukira benshi raaa?"

Ibumoso hari ifoto Miley Cyrus yashyize kuri instagram asa n'uwibasira Selena Gomez naho Iburyo hari iyo yari yiganye ya Selena Gomez

Nyuma yaho nanone Miley Cyrus yanditse kuri twitter ye agira ati " I gotta keep my eye out for Selener." aho yagiraga ati "Ngiye kugumisha ijisho ryanjye kuri Selener" ibi byaririmbwe na Nicki Minaj mu ndirimbo yakoranye na Justin Bieber.

Nyuma y'ibi rero Serena Gomez nawe akaba yaje kugaragara mu ifoto ari kumwe n'uwo bita Brandon Mychal Smith basohoye ururimi hanze bose nkuko Miley Cyrus akunze kubikora mu mafoto menshi yifotoza.

Iyi niyo foto ya Selena Gomez bivugwa ko yashakaga kwishyura mugenzi we Miley Cyrus. 

Ibi rero bikaba bikomeje gutuma abenshi bemeza ko aba bombi "The Heart Wants What It Wants" Hitmaker (Selena Gomez) ndetse na Miley Cyrus "Wrecking Ball" Hitmaker bashobora kuba batari kubyumva kimwe muri iyi minsi dore ko no mu mwaka ushize wa 2014 byigeze kubagaragaraho.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->