Uri Hano »» Ahabanza » UWAHOZE ARI PRESIDENT WA AMERICA (USA) YAJYANYWE MU BITARO IGITARAGANYA YENDA KUBURA UMWUKA

UWAHOZE ARI PRESIDENT WA AMERICA (USA) YAJYANYWE MU BITARO IGITARAGANYA YENDA KUBURA UMWUKA

Yanditswe na Unknown | Wednesday, December 24, 2014 Saa 18:23



George Herbert Walker Bush (Wayoboye U.S.A kuva 20/1/1989 kugeza 20/1/1993) ndetse akaza gukurikirwa n'umwana we George W. Bush haciyemo izindi manda 2, kuri ubu arabarizwa mu bitaro bya Houston aho yajyanyweyo igitaraganya ku mugoroba w'ejo nyuma yo kugira ikibazo cy'umwuka mukeya. 

George H. W. Bush n'ubundi waherukaga muri ibi bitaro mu ntangiriro z'umwaka ushize, nabwo akurikiranirwa hafi n'abaganga b'inzobere ubwo yari arwaye indwara zo mu mihogo ndetse n'izindi kurubu amakuru dukesha ikinyamakuru FOX NEWS aravuga ko no kuri iyi nshuro yajyanywe mu bitaro nyuma y'aho bamenyeye ko afite ikibazo gikomeye mu buhumekero. 


Umuvugizi wa George H. W. Bush akaba yatangaje ko ubu George H. W. Bush (Perezida wa 41 wa Leta zunze ubumwe za America) ari gukurakiranwa n'abaganga bya hafi, ngo barebe neza ikibazo yaba afite.

Bivugwa ko George H. W. Bush amaze kugera mu za bukuru kuburyo atagikoresha amaguru ye mu kugenda dore ko aherutse kwitabira ibirori bya Universite yo muri Texas ari mu kagare aho yari ari kumwe na George W. Bush.


Tubibutsa ko kugeza ubu George H. W. Bush amaze kugira imyaka 90, mu gihe umwana we ariwe George W. Bush we afite 68 nawe waje kuba Perezida wa 43 wa U.S.A.

Src/ dailymail

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->