Uri Hano »» Ahabanza » , , UWAHOZE ARI UMUKUNZI WA NICKI MINAJ ARASHAKA KUMUHITANA

UWAHOZE ARI UMUKUNZI WA NICKI MINAJ ARASHAKA KUMUHITANA

Yanditswe na Unknown | Wednesday, December 24, 2014 Saa 11:49


Nick Minaj & Safaree
Uwahoze ari umukunzi wa Nicki Minaj ariwe Safaree Samuels kuri ubu ngo arashaka kumuhitana bitewe n'ibyiyumviro afite by'uko Nicki minaj akomeza kumukorogoshora mu mutwe! 

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z'uyu musore Safaree Samuels aravuga ko ngo kuri ubu atagisinzira ndetse arara anywa itabi, urumogi ndetse n'inzoga zikaze bitewe n'umujinya ndetse n'urwango kuri ubu afitiye Nicki Minaj. 

Aba babiri "Nicki Minaj" na "Safaree Samuels" Nyuma y'itandukana ryabo bagiye bagaragaza uguhangana babinyujije kuri twitter zabo ndetse na youtube. 

Gusa kuri ubu noneho ibintu bikaba byatangiye gufata indi ntera aho Safaree bivugwa ko muriwe afite umunabi nyuma yo gutandukana na Nicki Minaj bamaranye imyaka 14 bakundana.

Inshuti za hafi za safaree zikaba zaratangarije Tmz ko ngo itandukana rye na Nicki Minaj ryatewe na Meek Mill wakoresheje uko ashoboye ngo batandukane nawe abone uko bajya mu rukundo. 

Ibi rero nanone bikaba bishimangirwa n'ubutumwa bwashyizwe ahagaragara Nick Minaj yohereje Safaree amusesereza bikaza kongera uburakari bwa Safaree. 

Ubutumwa bwakuwe muri Telephone ya Safaree aho bivugwa ko Nicki Minaj yabumwohereje agirango amusesereze

Ibi byose rero bikaba byaranatumye uyu Safaree ajya gusibisha Tatouge yari afite mu gatuza ndetse n'amazina ye.

Safaree yagerageje kwisibishaho ibishushanyo bya Nick Minaj kubera urwango

Kuri ubu rero inshuti za hafi za Safaree ziravuga ko zihangayikishijwe n'uyu musore kuko isaha n'isaha ashobora gukora igikorwa kibi, Nkuko abyigamba iyo bari kumwe.

Ushobora gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru, Cyangwa kuyisangiza abandi!  

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->