Ni uku bizaba byifashe mu guhamagara ukoresheje whatsapp ku buntu /src- whatsappworld.nl |
Ubu noneho amakuru dukesha www.whatsappworld.nl aravuga ko Version ya kane ya whatsapp izasohoka harimo agashya ko kugahamagarana ku buntu.
Uru rubuga rukaba rwashyize amafoto ku mugaragaro y'ukuntu bizajya biba bimeze mu gihe umuntu ahamagara cyangwa yitaba uwamuhamagaye akoresheje whatsapp ku buntu.
Bakomeza bavuga ko muri iyi version ya kane hazaba harimo utuntu twinshi tuzakurura abantu nko kongera kumva ikiganiro wagiranye n'umuntu runaka igihe mwahamagaranaga mugihe wahisemo ko amajwi afatwa muri icyo gihe.
Uko bizaba bimeze/ src- whatsappworld. nl |
Ngo rero iyi version ikaba ikiri mu igerageza aho izashyirwa hanze byose byamaze kwigwaho no kunonosorwa.
Gusa nubwo nta kintu gifatika cyane ubuyobozi bwa whatsapp buremeza neza, bikomejwe kuvugwa ko mu gihe y'aba irangiye aka kantu ko guhamagarana kubuntu n'ako kazaba karimo.
Src / whatsappworld |
Ibi biracyasa nkaho ari igihuha ariko burya akavuzwe ntiwamenya aho katurutse ubu igitegerejwe ni ukumenya icyo ubuyobozi bwa whatsapp butangaza niba koko muri iyi Version ya 4.0.0 igiye gusohoka vuba aha hazaba hakubiyemo utu tuntu twose. Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.