Uri Hano »» Ahabanza » , ABAKUNZI BA WHATSAPP BAGIYE GUSHYIRWA IGORORA, BIRAVUGWA KO VUBA AHA GUHAMAGARANA BIRABA ARI UBUNTU

ABAKUNZI BA WHATSAPP BAGIYE GUSHYIRWA IGORORA, BIRAVUGWA KO VUBA AHA GUHAMAGARANA BIRABA ARI UBUNTU

Yanditswe na Unknown | Thursday, December 25, 2014 Saa 18:17


Ni uku bizaba byifashe mu guhamagara ukoresheje whatsapp ku buntu /src- whatsappworld.nl
Nta mwaka urashira ny'iri kompanyi ya Facebook (Mark Zuckerberg) aguze Whatsapp Million 19 z'ama Dollars, Usibye impinduka zimwe na zimwe zidakanganye cyane bagiye bashyira muri iyi application ya Whatsapp, Naho ubundi byari bikimeze nk'ibisanzwe bigaragara ko nta zindi mpinduka zari zagashyizweho zitangaje.

Ubu noneho amakuru dukesha www.whatsappworld.nl aravuga ko Version ya kane ya whatsapp izasohoka harimo agashya ko kugahamagarana ku buntu.
Uru rubuga rukaba rwashyize amafoto ku mugaragaro y'ukuntu bizajya biba bimeze mu gihe umuntu ahamagara cyangwa yitaba uwamuhamagaye akoresheje whatsapp ku buntu.

Bakomeza bavuga ko muri iyi version ya kane hazaba harimo utuntu twinshi tuzakurura abantu nko kongera kumva ikiganiro wagiranye n'umuntu runaka igihe mwahamagaranaga mugihe wahisemo ko amajwi afatwa muri icyo gihe.

Uko bizaba bimeze/ src- whatsappworld. nl

Ngo rero iyi version ikaba ikiri mu igerageza aho izashyirwa hanze byose byamaze kwigwaho no kunonosorwa.

Gusa nubwo nta kintu gifatika cyane ubuyobozi bwa whatsapp buremeza neza, bikomejwe kuvugwa ko mu gihe y'aba irangiye aka kantu ko guhamagarana kubuntu n'ako kazaba karimo.

Src / whatsappworld
Gusa ariko nanone www.whatsappworld.nl ikomeza ivuga ko hazajya habaho incuro zo guhamagara umuntu atagomba kurenza ku munsi.

Ibi biracyasa nkaho ari igihuha ariko burya akavuzwe ntiwamenya aho katurutse ubu igitegerejwe ni ukumenya icyo ubuyobozi bwa whatsapp butangaza niba koko muri iyi Version ya 4.0.0 igiye gusohoka vuba aha hazaba hakubiyemo utu tuntu twose. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->