Kim kardashian & Justin bieber |
Ibi bibaye nyuma yaho Justin Bieber ariwe wari umaranye igihe kirekire aka gahigo aho ubu afite abamukurikira basaga 20 000 000+ (millioni makumyabiri zirengaho) mu gihe kugeza ubu Kim Kardashian wamuciyeho afite abamukurikira barenga 22 000 000.
Ibi rero bikaba bije nyuma y'aho Instagram yakoze ibarura ry'ama konti yose ayibarizwaho, hanyuma bakaza gusibamo amwe atakoreshwaga ndetse n'aya ma spams bigatera impinduka zinyuranye ari naho haje gutuma Justin Bieber adakomeza kuba uyoboye urutonde rw'abakurikiwe na benshi kurusha abandi kuri Instagram kugeza ubu.
Nyamara mbere hose Justin Bieber akaba yakurikirwaga n'abarenga 23,817,614 mu gihe Kim Khardashian Wamaze kumucaho we yari asanzwe akurikirwa n'abangana na 23,519,002. ubu rero Justin Bieber akaba yatakaje abarenga Millioni 3 mugihe Kim Kardashian yabashije gutakazaho Millioni imwe kubari basanzwe bamukurikira.
Bamwe bakaba bahise bavuga ko impamvu Kim kardashian akomeje kugira abamukurikira benshi cyane ari ukubera amafoto ye ari sexy cyane agenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.