Uri Hano »» Ahabanza » , , , KIM KARDASHIAN YACIYE AGAHIGO AHITA ACA KURI JUSTIN BIEBER WARI UKAMARANYE IGIHE

KIM KARDASHIAN YACIYE AGAHIGO AHITA ACA KURI JUSTIN BIEBER WARI UKAMARANYE IGIHE

Yanditswe na Unknown | Friday, December 19, 2014 Saa 19:57


Kim kardashian & Justin bieber
Ku munsi w'ejo nibwo umugore umenyereweho udukoryo dutandukanye ariwe "KIM KARDASHIAN" usanzwe ari umugore wa Kanye west yesheje agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukurikirwa n'abantu benshi ku rubuga cyangwa se application ya Instagram.

Ibi bibaye nyuma yaho Justin Bieber ariwe wari umaranye igihe kirekire aka gahigo aho ubu afite abamukurikira basaga 20 000 000+ (millioni makumyabiri zirengaho) mu gihe kugeza ubu Kim Kardashian wamuciyeho afite abamukurikira barenga 22 000 000.

Ibi rero bikaba bije nyuma y'aho Instagram yakoze ibarura ry'ama konti yose ayibarizwaho, hanyuma bakaza gusibamo amwe atakoreshwaga ndetse n'aya ma spams bigatera impinduka zinyuranye ari naho haje gutuma Justin Bieber adakomeza kuba uyoboye urutonde rw'abakurikiwe na benshi kurusha abandi kuri Instagram kugeza ubu.

Nyamara mbere hose Justin Bieber akaba yakurikirwaga n'abarenga 23,817,614 mu gihe Kim Khardashian Wamaze kumucaho we yari asanzwe akurikirwa n'abangana na 23,519,002. ubu rero Justin Bieber akaba yatakaje abarenga Millioni 3 mugihe Kim Kardashian yabashije gutakazaho Millioni imwe kubari basanzwe bamukurikira.

Bamwe bakaba bahise bavuga ko impamvu Kim kardashian akomeje kugira abamukurikira benshi cyane ari ukubera amafoto ye ari sexy cyane agenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->