Uri Hano »» Ahabanza » , , SHORTCUTS NKENERWA MURI MICROSOFT WORD

SHORTCUTS NKENERWA MURI MICROSOFT WORD

Yanditswe na Unknown | Friday, December 19, 2014 Saa 02:19





Shortcuts nkenerwa muri Microsoft Word

Microsoft Word ifite amoko menshi agendeye ku myaka zagiye zisohokamo cyangwa igiciro zishyuwe. N'ubwo bwose zishobora gutandukana, aha ndagaruka kuzigaragara nka rusange.

Ntiwavuga ko uzi gukoresha mudasobwa utazi gukoresha shortcuts zayo. Kuri ubu turarebera hamwe iz’ingenzi muri imwe muri porogaramu zikoreshwa cyane ku isi: Microsoft Word. Iyi porogaramu ikora imirimo myinshi igendana n’inyandiko… ni ukuvuga nk’amabaruwa, ibitabo n’ibindi.
Biba byiza kwiga izi shortcut ufite ipaji ya word ifunguye, ku buryo uhita uyigerageza ukareba niba hari impinduka ubona. Byagufasha kandi no kuzifata mu mutwe ku buryo bworoshye.

Ctrl+A: Gutoranya ibintu byose biri ku rupapuro (Select All). Iyo uri gutoranya ibintu runaka, bigenda bihindura ibara, bigafata ibara ry’ubururu, uko ugenda ubihitamo.

Ctrl+C: Gukoporora ibyo watoranyije (Copy selected).

Ctrl+V: Komeka ibyatoranyijwe aho ushaka.

Ctrl+Z: Bivuze kwisubira ku gikorwa wari wakoze. Niba wari wanditse ikintu runaka ugakanda Ctrl n’inyuguti ya Z, uhita usubira inyuma, cya kintu wari wanditse ntikigaragare.

Ctrl+n: Gufungura urupapuro rushya (Create new document)

Ctrl+o: Gufungura inyandiko runaka iri kuri mudasobwa yawe, ni ukuvuga iyabitsweho kera (Open document).

Ctrl+w: Gufunga inyandiko uri gukoraho(Close document)

Ctrl+s: Kubika inyandiko kuri mudasobwa (Save document), ku buryo ushobora kuzayikoresha ikindi gihe. Aha hahita hafunguka akadirishya kakubaza ahantu runaka ushaka kubika inyandiko urimo urakoraho.

Ctrl+p: Gushyira inyadiko ku rupapuro rufatika n’intoki. Bikorwa igihe hari igikoresho cyabugenewe cyitwa Printer, mu cyongereza (Print document/ print preview).

Ctrl+F6 : Kwimuka hagati y’inyandiko nyinshi, igihe wafunguye inyandiko Word zirenze imwe, ukaba uri kuzikoreraho zose icyarimwe (Switch between multiple Word documents).

Alt + f: Gufungura inyandiko uheruka gukoraho (Open Recent file)

Ctrl+Akamenyetso gatambika: Kagufasha kujya ku ntangiriro y’ijambo ribanziriza cg rikurikira iryo curseur yari iriho, bitewe n’ikerekezo cy’ikimenyetso wakanze. (Jump one word to the left / to the right).

Home/End: Kujya ku itangiriro ry’umurongo uriho. End yohereza ku iherezo ry’umurongo (Jump to the end of a line / beginning of a line

Ctrl+Akamenyetso kagana hasi/ Ctrl+Akamenyetso kagana hejuru: Kujya mu gika kibanza/ Igika kibanza (Jump one paragraph down / one paragraph up)

Page Down/Page Up: Kugana mu rupapuro rukurikira urwo uriho (Jump one screen down/ one screen up)

Alt+Ctrl+Page Down/ Alt+Ctrl+Page Up: Kujya ( Jump to top / to bottom of visible window)

Ctrl+Home/Ctrl+End: Kugana ku ntangiriro y’inyandiko yose cyangwa ku iherezo (Jump to end / to beginning of document)

Alt+Ctrl+z: Kugana ahantu Hakosowe hose (Go back to previously edited location in document)

Shift+F5 : Kugana ahantu hakosowe nyuma y’ahandi( Go to a the last change or revision )

Shift + Enter: Gutangira undi murongo udakoze igika. Ubusanzwe ibuto ya Enter ihita itangira igika gishya.

Ctrl + Shift+ < , > : Kugabanya no kongera ubunini bw’inyandiko (Decrease / Increase font size one point)

Ctrl+b: Kongera umubyibuho w’ibyatoranyijwe (Apply/remove bold)

Ctrl+i: Gushyira mu mukono unogeje(Apply/remove italic)

Ctrl+u: Guca umurongo ku nyandiko ibyatoranyijwe, n’iyo ushaka kuwukuraho ni uko(Apply/remove underline).

Ctrl n’ikimenyetso cya bihwanye (=): Kagufasha gushyira ibyatoranyijwe mu nyuguti ziba ziri hasi y’izibanza(Apply/remove subscript). Urugero: H2O.

Ctrl+Shift+d: Guca imirongo ibiri ku byatoranyijwe (Apply/remove double-underline)

Ctrl+Shift+w: Guca imirongo ku nyandiko (Apply/remove words underline)

Ctrl+Shift+a: Gushyira ibyatoranyijwe byose mu nyuguti z’icyapa (pply/remove all capitals)

Ctrl+Shift+k: Gushyira mu nyuguti ntoya ibyatoranyijwe byose(Apply/remove small capitals)

Shift+F3: Iyi shortcut ihindura ibyatoranyijwe, maze inyuguti ya mbere igahinduka nkuru niba yari ntoya, cyangwa ntoya niba yari nkuru, bitewe n’inshuro ukanze F3, nyuma yo gukanda Shift. Ishobora gukora nanone utiriwe utoranya amagambo menshi, ahubwo ugashyira curseur (akarongo gahagaze kaba kamyasa iyo uri kwandika) gusa mu ijambo ushaka guhindura. (Change between all upper-, first letter upper- and all lower-case)

F1: Ufungura ipaji yagenewe gutanga ubufasha kuri Word (Get Help or visit Microsoft Office.com)

Alt+F4: Gufunga burundu Word. Iyo hari ibyo wari uri gukora utarabibika, uzahita ubona akazu kakubaza niba ushaka kubika inyandiko n’impinduka washyizemo. Ufite guhitamo. Iyi shortcut kandi ishobora no gukora ku yandi ma porogaramu menshi.
Mu gusoza, hari indi shortcut ishobora kuba ingenzi cyane mu gihe umuntu arimo aratoranya (select, selectionner) ibintu runaka ariko bikaba bifatanye cyane. Ni: Shift n’akamenyetso ndangakerekezo; kaba akagana hasi, hejuru cyangwa kamwe mu dutambitse. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->