Uri Hano »» Ahabanza » , , FACEBOOK YASHYIZE KUMUGARAGARO APPLICATION YATANGAJE BENSHI

FACEBOOK YASHYIZE KUMUGARAGARO APPLICATION YATANGAJE BENSHI

Yanditswe na Unknown | Saturday, December 20, 2014 Saa 14:49


Stickered For Messenger 

Facebook  isanzwe imenyereweho gukoreshwa n'abatari bake ku isi, Yashyize hanze application isekeje ndetse yanatangaje benshi mu bayibonye. Iyi application ikaba yitwa STICKERED FOR MESSENGER, Aho ishobora gukoreshwa mu kw'editinga amafoto ukabasha gushyiramo STICKERS zimwe zisanzwe zimenyerewe muri Messenger , na Comments.

Iyi application rero ikaba yashyizwe hanze, ariko ikabasha gukoreshwa n'abatunze Telephone zirimo android gusa (ndetse Version zose) ariko iyakorewe abafite izirimo iOS ikaba izabasha kugera hanze vuba aha. Facebook ikaba yatangaje ko iyi ari impano yo gusoza umwaka wa 2014 igeneye abakunzi bayo ndetse ukaba ushobora no kuyikoresha wongera imitako ya noheli n'ubunani ku ifoto yawe, Ibi bisanzwe bifitwe na SnapChat.
Uburyo ikoramo

Na Stickered For Messenger ushobora guhitamo ifoto ushaka gushyiraho Sticker, Ugahitamo sticker ushaka, ukayigabanya, ukayongera, ukaba wanayihengeka uko ubyifuza bitewe n'ifoto hanyuma ukayohereza inshuti zawe ushaka, cyangwa se ukayibika bisanzwe, si ibyo gusa kuko Iyi Application ifite n'uburyo bwo gufotora bubiri nk'ubusanzwe bwifashishwa mu gufata aya mafoto dukunze kwita selfie, ndetse hakiyongeraho n'ubusanzwe iyo Telephone ibyakira byose.
Mr Bean wavumbuye Selfie

Bamwe bakaba bahise batangaza ko iyi application nubwo nta kidasanzwe ifite ndetse ikaba nta n'izindi nyungu izinjiriza Facebook , Hari byinshi igiye guhindura dore ko ishobora gutuma ikoreshwa rya messenger yari isanzwe ikunzwe ryiyongera, Iyi application rero ije nyuma yaho Facebook isohoreye indi yitwa "FACEBOOK GROUPS" Yanenzwe na benshi ko nta kintu gishya ifite.

Ushaka gutunga iyi application Wa NYURA HANO



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->