Uri Hano »» Ahabanza » , KORA WIRELESS NGENDANWA KURI TELEPHONE YAWE

KORA WIRELESS NGENDANWA KURI TELEPHONE YAWE

Yanditswe na Unknown | Saturday, December 06, 2014 Saa 16:25





Abantu benshi bakoresha telefone zirimo sisiteme ya android usanga bafite na modem ya
internet kuri mudasobwa, kandi mu by'ukuri bashobora gukoresha Internet iturutse kuri telefone y'abo mu buryo bworoshye cyane ntacyo bacometse na mba, ikajya isakaza interineti kuri za mudasobwa ziri hafi aho hamwe n'ibindi bikoresho byose bifata Wireless connection biri hafi aho nka(Tablets,Ipad,Ipod, Smart Phones, Phones nka nokia e71 etc....)

Ku bakoresha Telefone za android(jellybean), mukore ibi bikurikira ubundi mwizihirwe.

1.Settings

2.More settings

3.Tethering and portable hotspot

4.Portable WI-FI Hotspot

5.Configure

6.noneho ahari "Network SSID", Mwandikemo izina mushaka guha Wireless hotspot yanyu....urugero "Kigali" etc...

7.ahari 'security' muhitemo "open" niba mudashaka gukoresha umubare w'ibanga(password) kuri iyo wireless hotspot yanyu muba mugiye gukora.... naho niba mushaka gukoresha umubare wibanga muhitemo "WPA PSK".

8.niba mwahisemo gukoresha umubare w'ibanga (wpa psk), muhite mureba ahanditse "password" ubundi mwandikemo umubare w'ibanga mw'ifuza....urugero (ikijumba1234567)

9.ubundi mukande kuri "save" mube murangije gukora Wireless hotspot yanyu ngendanwa.

10.Mushaka kuyicana musubire inyuma muri "Tethering and portable hotspot" ubundi hamwe hari "Portable WI-FI hotspot" murahabona aka button imbere kuri iyo option...mugakoreho mube murayicanye. izindi machine zose zifata wireless ziri hafi aho zirahita ziyibona ako kanya.

11.Ushaka kuyizimya, wongere ukande kuri ako ka button wakoresheje uyicana irahita izima.....abe ariho uzajya uyicanira, unayizimiriza.

Naho kuyikoresha ujye kuri machine cg phone, Tablet ushaka kuyikoreshaho ucane wireless yawe ubundi irahita iyibona ako kanya,urugero(kigali). kubahisemo umubare w'ibanga,urugero(ikijumba1234567) muwushyiremo nibawubabaza ubundi muryoherwe.

Dukurikire kuri Facebook UNYUZE HANO
Ujye ubasha kubona utundi tuntu tw'ubwenge tunyuranye.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->