Uri Hano »» Ahabanza » , , , DR. JOSE CHAMELEONE YAKOZE IBINTU BYATANGAJE NDETSE BIKANENGWA NA BENSHI MURI IKI KIRORI

DR. JOSE CHAMELEONE YAKOZE IBINTU BYATANGAJE NDETSE BIKANENGWA NA BENSHI MURI IKI KIRORI

Yanditswe na Unknown | Saturday, December 20, 2014 Saa 22:03



Umuhanzikazi w'umuherwe Zari ukomoka mu Bugande ubwo yari yateguguye igitaramo cyiswe ‘All White Party' ndetse hakaza no kugaragaramo umukunzi we 'Diamond Platinum" , Chameleone we ibyo yaje gukora muri iki kirori nanubu birakibazwaho na benshi.

Nkuko byumvikana mu izina ry'iki kirori, "ALL WHITE PARTY" byumvikanishaga neza ko abakitabiriye bari kuza bambaye ibisa umweru dede, Ndetse na decoration zose ari umweru dore ko abantu bose bari banakitabiriye wabonaga ko babyubahirije.
Bose bari bambaye umweru

Ariko Dr. Jose Chameleone we yaje kuhagaragara yiyambariye i imyenda irimo amabara anyuranye kure kcyane n'ay'abandi aho yari yiyambariye i Jacket n'imyenda igiye irimo amabara anyuranye nk'umukara ndetse n'umutuku, ibintu byaje gutangaza abantu bose bari bitabiriye iki kirori.
Chameleone yambaye ukwe

Nubwo wabonaga ko atarazi neza ko ikirori cyari icyo kwambara ibisa n'umweru wabonaga ko abantu bose bamureba bumiwe ndetse banatangajwe n'ibyo uyu musore ukunzwe cyane mu karere yari yakoze kuri uwo munsi ndetse bamwe bakaza no kwemeza ko wasanga hari ikibazo kindi yaba afitanye na diamond cyangwa se umukunzi we zari hussein.

Gusa nubwo Chameleone yari yaje yambaye imyambaro yatangaje benshi ntibyabujije iki kirori gukomeza dore uko byari byifashe.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->