Uri Hano »» Ahabanza » , , MISS RWANDA 2015 YASHYIZWEHO AKAYABO KA MILLIONI 123 Z'AMANYARWANDA

MISS RWANDA 2015 YASHYIZWEHO AKAYABO KA MILLIONI 123 Z'AMANYARWANDA

Yanditswe na Unknown | Sunday, December 21, 2014 Saa 07:45


Hazabaho impinduka nyinshi
Mu gihe mu Rwanda hategerejwe ku nshuro ya kane itorwa rya Nyampinga w’igihugu rizaba muri 2015 (Miss Rwanda 2015), Ministeri y’umuco na Siporo n’abafatanyabikorwa bayo mu itegurwa ry'iri rushanwa baramara impungenge abanyarwanda batangaza ko iri ryo rizaba rifite umwihariko mu mitegurire, impinduka zikomeye ndetse no gukosora amakosa yaranze irushanwa ry'umwaka ushize.

Mu kiganiro Minisitiri w’Umuco na Siporo, Bwana Joseph Habineza yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko gutora Nyampinga w’u Rwanda byajemo impinduka zikomeye ahanini mu rwego rwo kurushaho guhitamo umukobwa ubifitiye ubushobozi kandi wahesha ishema igihugu mu ruhando rw’yandi mahanga.

Ministiri Habineza yakomeje avuga ko irushanwa ryo rizaba rifite umwihariko ugereranyije n’ayaribanjirije dore ko hazibandwa ku guteza imbere umuco nyarwanda ndetse n’ubunyarwanda. Yavuze ko Abakobwa bazajya muri Boot camp (umwiherero) batozwe n’umukecuru wo mu Rukari abigishe kuboha, gucunda amata, ibisakuzo, kwambara imyambaro ya Kinyarwanda no kubyina bijyanye n'umuco wa Kinyarwanda”

Minister Joseph Habineza Ati “Hajemo ubu haje impinduka, turashaka gukora ibintu bifite isuku kandi byiza. Ntabwo nshaka ko twongera gukora ibyabaye muri 2014 , kuko byatanze isomo ku babiteguye ariko mbasezeranyije ko bitazongera. Ikindi kandi ntabwo Miss azongera guhembwa ingorofani, bazamuha imodoka nziza , nshyashya , izafa ifite assurance”

Akomeza agira ati “Hari n’umushahara wa buri kwezi, umukobwa uzatorwa azajya ahembwa ibihumbi 700 azajya atangwa na Airtel, urumva ko n’ikarita yo guhamagara atazayibura, ntazabura na rimwe amafaranga yo kujya gutunganya imisatsi, ni byinshi kuko abafatanyabikorwa dufite barahagije”

Ubwo abanyamakuru babazaga amafaranga yashowe mu gutegura iri rushanwa, abaritegura bavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryashowemo amafaranga y’amanyarwanda Miliyoni 123.

Ishimwe , Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yavuze ko amakosa bakoze ubushize atazongera ukundi

kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.com).
Bizatangira muri Mutarama 2015 aho Intara enye n’Umujyi wa Kigali zizatoranywamo abakobwa batanu, bose hamwe bakaba 25.

Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 kuri Petit Stade , abo bakobwa bose uko ari 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Ibisabwa umukobwa ushaka kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2015

- Kuba ari umunyarwandakazi
- Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
- Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi hagati y’icyongereza n’igifaransa
- Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
- Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 65

- Kuba atarigeze abyara
- Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
- Kudashaka umugabo mu gihe akiri Miss
- Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
- Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda

Ibihembo bizahabwa Miss Rwanda 2015 

• Imodoka nshya ya Suzuki Swift yakozwe mu 2014 n’ibyangombwa byayo byose

Ubwoko bw'imodoka Miss 2015 azahembwa. 

• Umushahara w’amadolari 1000(ibihumbi 700 dushyize mu manyaRwanda) buri kwezi

Ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye bizagenda bitangwa n’abaterankunga b’iri rushanwa.

Insanganyamatsiko ya Miss Rwanda 2015 iragira iti: "Rwandan, Beauty, Brain, and Culture"

Mu kinyarwanda: Ubunyarwanda, Ubwiza, Ubwenge n'Umuco.

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->