Uri Hano »» Ahabanza » , Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo nk'umukinnyi w'umwaka 2014.

Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo nk'umukinnyi w'umwaka 2014.

Yanditswe na Unknown | Tuesday, December 30, 2014 Saa 07:59


Mu ijoro ryakeye nibwo Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yahawe igihembo cy'umukinnyi w'uyu mwaka dusoza wa 2014 mu bihembo bitangirwa i Dubai byitwa Globe Soccer Awards.

Cristiano Ronaldo ubwo yahabwaga iki gihembo

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi ba mbere bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka aho yagiye afasha ikipe ye ya Real Madrid gutwara ibikombe bitandukanye kandi bikomeye cyane, Aho twavugamo nka Copa del Rey, EUFA Champions League, ndetse na Club World Cup iyi kepa iherutse gutwara ku nshuro ya mbere Ejobundi.

Cristiano Ronaldo muri uyu mwaka kandi yagiye akora udukoryo ndetse aca n'uduhigo dutandukanye nkaho yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri season Imwe Champions League ndetse byanatumye ahesha iki gikombe ikipe ye ya Real Madrid cyaje kiyongera mu bindi 9 yari isanganywe bya Champions League.

Cristiano Ronaldo akimara guhabwa iki gihembo nk'umukinnyi w'umwaka 2014
Iki gihembo Cristiano rero yahawe ku mugoroba w'ejo bamwe batangiye kwemeza ko gishobora kumufungurira amayira yo kuba yakwegukana FIFA ballon D'Or izatangwa tariki ya 12 Mutarama 2015, Gusa nanone ikibazo kikaba icy'uko ahanganye n'abandi bakinnyi nabo batoroshye aribo Lionel Messi, na Manuel Neuer.

Cristiano yagiye akomeza kugaragaza ko afite icyizere cyo kuba yakwegukana na Ballon d'Or,
Aho yavuze ko we abona i bizabera i Zurich (aho FIFA ballon d'Or izatangirwa) bitazatandukana n'ibyabereye i Dubai (aho yaraye akuye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka)

Yagize ati: "Ndabizi cyane ko abakinnyi duhanganye nabo batoroshye na gato gusa ariko n'ubundi abantoye ubu, byanakongera bikabaho erega."

"Ndashaka gushimira abantu bose ba Real Madrid, Coach, abakinnyi, Muri iyi season twagize ibihe byiza pe!, Twatsindiye ibihembo 4 bikomeye ku isi!!, Kandi turi n'imwe mu makipe akomeye ku isi ubu!, Ndashimira bose! (Aya ni amagambo yatangajwe na Cristiano Ronaldo)


Ushobora gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru wifashishije Facebook, Twitter, Cyangwa Email gusa!, Biroroshye!!





Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->