Uri Hano »» Ahabanza » , UMUHANZI DIAMOND PLATNUMZ ARAYE I KIGALI HAMWE N'IKIZUNGEREZI CYE

UMUHANZI DIAMOND PLATNUMZ ARAYE I KIGALI HAMWE N'IKIZUNGEREZI CYE

Yanditswe na Unknown | Monday, December 29, 2014 Saa 22:28


Umuhanzi Diamond n'umukunzi we ngabo mu ndege!
Diamond n'umukunzi we zari bari mu ndege bageze i Kigali
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania kuri uyu wa mbere nibwo yageze ku kibuga cy'indege I Kanombe aho yakiriwe n'abantu benshi barimo abanyamakuru n'abafana dore ko byari byitezwe ko agomba kuzaza gususurutsa abanyarwanda muri izi mpera z'umwaka mu birori binyuranye azagenda agaragaramo.

Diamond yageze i Kigali avuye mu gihugu cy'u Burundi aho yakoreye igitaramo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2014.

We n’umukunzi we mushya, zari ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi be 22 bahise berekeza kuri Serena Hotel ari naho bagomba gucumbika mu gihe bazamara mu Rwanda

Diamond yatangaje ko yishimiye igihugu cy'u Rwanda kuko ari no ku nshuro ya mbere ahagera gusa ngo akaba yarahoze abyifuza mu buzima bwe.

Dore amwe mu mafoto yafashwe n'abanyamakuru batandukanye ubwo uyu musore yageraga i Kigali

Diamond n'ikizungerezi cye Zari Hussein Bakigera i Kanombe Ku kibuga cy'indege!

Nguwo zari usigaye ukundana na Diamond muri iki gihe.
 
Diamond Platnumz aganira n'abanyamakuru

Diamond na zari mu mudoka 

Photos/ Igihe & Kigalihits.


Gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru mushobora kwifashisha Facebook, Twitter cg Email yanyu n'amazina. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->