Uri Hano »» Ahabanza » , , Chris Brown yavuze ko Rihanna ari ubusa imbere ya Karrueche Tran.

Chris Brown yavuze ko Rihanna ari ubusa imbere ya Karrueche Tran.

Yanditswe na Unknown | Tuesday, December 30, 2014 Saa 10:13


Chris Brown aherutse kwiyunga n'Umukunzi we Karrueche Tran mu minsi ishize aribwo twari twababwiye Inkuru ivuga ku mpeta yamwambitse (Engagement Ring) ubwo bari bamaze kwiyunga gusa ubu noneho Chris Brown ari kugerageza uburyo bwose ngo yigarurire uyu mukobwa burundu, Ari nabyo byaje gutuma avuga ko Rihanna Ntacyo avuze.

Rihanna, Chris Brown Hagati ndetse na Karrueche Tran

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Hariya muri USA ("Hollywood Life") Aravuga ko kuri ubu uyu muhanzi ("Chris Brown") ari kugerageza ibishoboka byose ngo yigarurire Karrueche Tran ndetse amwereke ko amukunda bihambaye.

Karrueche na Chris Brown mu byishimo

Ibi byaje gutuma uyu muhanzi yita umukunzi we wa kera ("Rihanna") UBUSA imbere y'uwo bari mu rukundo kuri ubu ("Karrueche Tran")

Bakomeje bavuga ko Chris Brown yabwiye amagambo atangaje Umukunzi we aho yagize ati "Mukunzi Urabizi Narayamanitse, Wibye Umutima wanjye, Ndetse nta n'undi wigeze umfata neza nkuko ubigenza, Nta numwe yewe no mubo twigeze gukundana nta numwe ugereranyije nawe. Uri Umwamikazi Wanjye. "

Chris Brown yasabye imbabazi umukunzi we aho yavuze ko Rihanna ntacyo ari cyo imbere ya Karrueche Tran, ati:" Ntago nzigera na rimwe nkugereranya na Rihanna cyangwa undi muntu wese mu gihe nkiriho, Rihanna ntumutekereze ntiyigeze abaho kuri njye,  Uri byose kuri njye kandi n'icyo ndi cyo, ibyo mfite byose mbikesha wowe! " Iyi Yose ni imitoma Cris Brown yateye Karrueche agirango amwumvishe agaciro afite kuri we!

Gusa nanone ibi cyangwa se aya magambo ashobora kutaza gushimisha Rihanna cyane ko yibanzweho gusa ntacyo arabivugaho


Ushobora gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru ukoresheje Facebook, Twitter, cyangwa Email yawe!



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->