Uri Hano »» Ahabanza » , Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Meddy n'umukobwa ukomoka muri Ethiopia?

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Meddy n'umukobwa ukomoka muri Ethiopia?

Yanditswe na Manzi Brave | Tuesday, October 03, 2017 Saa 12:39


Medard Jobert [Meddy] ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ukorera umuziki muri Amerika, mu minsi yashize yatangaje umukobwa bakundana gusa akajya abica ku ruhande yirinda kugira byinshi atangaza bijyanye nawe. Kuri ubu yatangaje igihugu akomokamo.

Meddy yageze i Kigali  ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, mu myaka yose amaze akora umuziki nta na rimwe yigeze avugwa mu nkuru z’urukundo ndetse ntiyigeze agaragaza umukobwa akunda.

Mu kiganiro yagiriye kuri KT Radio kuwa 29 Kanama 2017 yabajijwe niba yaba hari umukobwa ari gutereta avuga ko ahari gusa yirinda kugira byinshi atangaza, yasobanuye ko bari kwigana no kugirana ibiganiro biganisha ku rukundo ruhamye.

Yagize ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda. Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make.”

Uyu muhanzi n’ubwo yagiye abibazwa akabyihunza kuwa gatandatu 30 Nzeri 2017, ubwo yari mu gitaramo cya Airtel muri gahunda ya Tunga iyi Sosiyete irimo yo kuzenguruka intara zose, yaje guhishura ko akundana n’umukobwa uba muri Amerika ariko ukomoka muri Ethiopia.

Mu kiganiro yagiranye na Phil Peter nyuma yo kuva ku rubyiniro yatangaje ko umukobwa yaterese Slowly [gake gake] akomoka muri icyo gihugu.

Ati ”Uwo naterese Slowly[Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko aba muri Amerika.”
Umukobwa bivugwa ko Meddy atereta

Abajijwe niba hari amashusho y’indirimb
o z’uyu muhanzi agaragaramo yavuze ko atabitangaza gusa avuga ko abakunzi be bazagenda bamenya byinshi bijyanye n’iyi nkumi yuje uburanga n’inyifato Meddy yahoze yifuza ku mukobwa bazakundana.

Uyu mukobwa ukundana na Meddy biravugwa ko ashobora kuba ari we ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye yitwa Ntwawamusimbura ikundwa na benshi kubera umudiho wayo n’amagambo ayirimo azamura amarangamutima adasanzwe.

Meddy yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ndetse hari abari bamaze iminsi bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza umukobwa w’umunyarwandakazi bavuga ko ariwe bakundana bucece, bakemeza ko birinze kubishyira hanze kubera gutinya umurindi w’itangazamakuru ryo mu Rwanda.


Undi mukobwa wo muri Ethiopia Meddy yigeze gukoresha mu mashusho ye






Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->