Uri Hano »» Ahabanza » Gahongayire yavuze imwe mu mpamvu yatumye atandukana n'umugabo we

Gahongayire yavuze imwe mu mpamvu yatumye atandukana n'umugabo we

Yanditswe na Manzi Brave | Tuesday, October 03, 2017 Saa 12:53



Gahonganyire Aline, umuhanzikazi w’unyembaraga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza witegura kumurika Album ya karindwi ‘New Women’, yatangaje ko yatangiye kumva no gusoma inkuru z’uko agiye gutandukana n’umugabo nta kwezi kurashira barushinze.

Avuga ko umunyamakuru wanditse iyi nkuru icyo gihe nanubu umugabo we, Gahima Gabriel amwanga atajya yiyumvisha impamvu yatumye yandika akanashyira hanze inkuru nk’iyo mu gihe bari mu ukwezi kwa buki.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2017, aho yahamije ko itangazamakuru ryakomeje kwenyegeza ikibi mu rugo rwe.

Yavuze ko itangazamakuru ari imwe mu nzira satani yagiye anyuramo avuga ko hari bamwe mu banyarwanda bazi ko we[Aline Gahongayire] akoresha amahembe akaba afite umurizo cyangwa bakavuga ko Gahima ari umugabo mubi kubera uburyo itangazamakuru ryagiye ritanga isura mbi yabo muri rubanda.

Yashimangiye ko itangazamakuru riri mu byenyegeje umuriro wakaga mu rugo rw.Ngo hari n’abatangiye kwandika ko hari uruntu runtu mu rugo rwe mu gihe yari bamaze igihe kigera ku cyumweru asezeranye na Gahima.

Mu gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ikintu atazibagirwa itangazamakuru ryamukoreye yavuze ko hari inkuru yasomye kikamushegesha ubwo yari abyutse.

Yagize ati “Itangazamakuru ryakomeje kwenyegeza ntabwo twavuga ko twumvise amagambo yaryo, ati ‘byagenze gutya, noneho habaye iki’ noneho ugasanga n’ibinyoma byinshi bahimbye niwowe ni njyewe mbese niwowe ni njyewe ikaguma hagati.”

Aseka cyane ati "akantu ntazibagirwa mu itangazamakuru n’uko tumaze ukwezi tubanye hari mu gitondo cyiza cyane narabyutse nsanga ngo Aline Gahongayire agiye gutandukana n’umugabo bashakanye.”

Ngo yibuka neza ko ukwezi kutari kugezeho barushinze ariko akimara gusoma iyo nkuru yaratunguwe, ati “Ndavuga nti ni ukuri se?Kugeza n’ubu uwo muntu wabyanditse Gahima Gabriel[umugabo we watse gatanya] aramwanga cyane aravuga kuki ibi ni ibiki? Nanjye numvise ntunguwe nkibaza nti byabintu kumbi?.

Uyu muhanzikazi avuga ko ibyandikwaga ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru ntaho byabaga bihuriye n’ibiri imbere mu nkuru.Avuga ko ibye byose yabihariye Imana kugirango izabe ariyo imuhitiramo umugabo cyangwa se n’ibindi byose yazamuhitiramo ’Nguhaye ibyanjye tegeka Mana’.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->