Uri Hano »» Ahabanza » , Oda Paccy agiye gukora ubukwe nyuma yo kuvugisha benshi kubera ikoma

Oda Paccy agiye gukora ubukwe nyuma yo kuvugisha benshi kubera ikoma

Yanditswe na Manzi Brave | Saturday, October 07, 2017 Saa 09:44


Umuhanzikazi Uzamberumwana  Pacifique [Oda Paccy] yatangaje igihe ntakuka azakorera ubukwe nyuma y'iminsi avugishije benshi kubera kwafukana umwambaro w'ikoma.

Uyu muhanzikazi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Magic FM, aho yavuze ko muri 2020 azakora ubukwe byanga bikunze kuko ari umushinga yamaze gutegura akabona igihe nyacyo cyo kuwushyira mu ngiro ari muri uwo mwaka.

Uyu muhanzikazi yahise abazwa niba hari umukunzi afite bazakorana ubwo bukwe. Aseka cyane yahise avuga ko gukora ubukwe bidasaba kuba ufite umukunzi mumaranye igihe kirekire ahubwo icy’ingenzi ari ukwiyumvanamo hanyuma urukundo rugahabwa umugisha n’Imana.

Yabanje akubita agatwenge, Ati” Icy'ingenzi ntago ari ugukundana n’umuntu imyaka myinshi kuko burya kubana n’umuntu biba bigoye, hari igihe uba uzi ko wize imico ye nyuma ukaza gusanga utamuzi kandi mwitwa ngo mwakundanye igihe kinini nyamara ugasanga abakundanye amezi atandatu bararwubatse rurakomeye.”

Yakomeje ati ”Burya Imana niyo yubakira umuntu rero kuba kugeza ubu nta mukunzi  mfite nta mpungenge binteye  kuko ku gihe nihaye hasigaye imyaka ibiri.”

Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari guvugwaho cyane kubera ifoto ye imaze iminsi icaracara yikinze ikoma ku myanya y’ibanga ahandi hose yambaye ubusa. Iyo foto  yayisohoye ari integuza y’indirimbo ye nshya yahuriyemo na Urba Boyz bise “Order”, kugeza ubu yamaze no gushyira ahagaragara.

Nyuma y’iyi foto yagiye hanze mu minsi ishize hatangiye kuvugwa byinshi kuri uyu mutegarugori, yashinjwe kwambara ubusa no kwica umuco nkana gusa aza kuvuga ko we abona nta muco yishe, ndetse aza no gutangaza ko atari yambaye ubusa kuko atataye umutwe bigeze aho yajya 'kwambara ubusa ku gasozi'.

Nyuma y’iyi foto hahise haduka icyiswe #OdaPaccyChallenge  ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye barangajwe imbere n’ibyamamare barimo Uncle Austin, Mc Tino, Nkusi Arthur, Bulldogg, Ciney n’abandi batangira kwifotoza bikinze ikoma nk’uko Paccy yari yabikoze.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->