Uri Hano »» Ahabanza » , Umuhanzi Usher yari akuwemo ijisho arwanira umukunzi we mu birori byo gutangira uyu mwaka wa 2015.

Umuhanzi Usher yari akuwemo ijisho arwanira umukunzi we mu birori byo gutangira uyu mwaka wa 2015.

Yanditswe na Unknown | Sunday, January 04, 2015 Saa 13:46


Iyi niyo foto Usher yashyize kuri Instagram ye yerekana igikomere afite ku jisho nyuma y'imirwano ikomeye ku bunani. Mu magambo yaje aherekeje iyi foto Usher yirahiriye umusore barwanye. 
Usher na fiancee we Grace bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka wa 2014 kuri hotel imwe ya hariya Miami gusa bo bari bakiriwe nk'abanyacyubahiro ariko usher yahavuye arwanye bimuviramo no gukomereka bikaze ku jisho rye.

Ubwo uyu muhanzi n'umukunzi we bari bicaye ah'abanyacyubahiro muri Club yo muri iyo hotel iri i Miami haje kuza umuhungu w'umuzungu wasinze atangira gutuka uyu muhanzi arimo ashaka uburyo amwiyenzaho ngo barwane gusa Usher ashaka uburyo bwose yakwikiza uyu musore wari umwiyenjejeho ngo batambarana.

Ntibyaje kurangirira aho rero dore ko uyu musore w'umuzungu wagaragara nk'uwasinze yahise atangira gutuka umukunzi wa Usher ibitutsi byinshi, Ibintu bitaje gushimisha Usher na gato kuko yahise atangira kumukubita ibipfunsi biremereye.

Gusa icyaje gutangaza abantu ni ifoto uyu muhanzi yashyize kuri Instagram ye igaragaza igikomere afite mu jisho bigaragara ko yakubiswe cyane, Kandi mu by'ukuri abantu bose bari bari aho iyi mirwano yabereye batarigize babona Usher akubitwa igipfunsi na kimwe ahubwo ari we wakubise uyu muzungu ku buryo bukomeye.

Usher yongeye gushyira indi foto kuri Instagram mu kujijisha ashyira ikirahuri imbere y'ijisho rye. 
Nyuma y'iyo foto yashyizeho akaba yongeye gushyira indi foto yahishe aho yakomeretse akoresheje ikirahuri.

Gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru mushobora kwifashisha Facebook, Twitter, cyangwa Email. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->