Uri Hano »» Ahabanza » , , UMWUKA UTARI MWIZA URAVUGWA HAGATI YA KINA MUSIC NDETSE NA SUPER LEVEL AHO BARI MU GIHUGU CY'U BURUNDI

UMWUKA UTARI MWIZA URAVUGWA HAGATI YA KINA MUSIC NDETSE NA SUPER LEVEL AHO BARI MU GIHUGU CY'U BURUNDI

Yanditswe na Unknown | Saturday, December 27, 2014 Saa 13:08



Muri iyi minsi isoza umwaka nibwo hari hateganyijwe igitaramo cyo kumurika album ya Urban Boys (Tayali) aho kigomba kubera mu gihugu Cy'u Burundi gusa nanone Label ya Kina Music ifite Ibitaramo nayo iri gukora byiswe "Volcano Xmas Tour" gusa bikomeje kuvugwa ko umwuka utari mwiza hagati y'izi mpande zombi bitewe n'imenyekanisha ry'ibi bitaramo.

Ku itariki 25/12 hari kuri noheli nibwo Kina music yari ifite igitaramo yagombaga gukorera muri musee yo mu gihugu cy'u Burundi yiswe "musee vivant" , naho Super level yo ikaba izakora igitaramo cyo kumurika album ya urban boys nyuma ya 31/12 ubwo ni igihe umwaka uzaba utangiye, Rero ni muri urwo rwego Label ya Super level yari yagiye yamamaza igitaramo cyayo, Gusa ngo Umuyobozi wa Kina Music ariwe Ishimwe Clement Hari ibipapuro byamamaza igitaramo cya Urban boys yaje gutegeka ko bamanura ari nabyo byaje gutera umwuka utari mwiza hagati ya Label ya Super Level ndetse na Kina Music ya Clement.

Aha niho hari habereye igitaramo cya kina music
Ubwo ikinyamakuru gikorera mu Burundi cya Afrifame cyabazaga Umwe mu bari gufatanya na Kina Music mu myiteguro y'ibitaramo byayo ariwe Eddy Kamoso yatangaje ko ngo Impamvu ibi byapa byaba byaramanuwe ari uko hari hari ibyari bimanitse ahegeranye n'aho Kina Music yakoreraga icyo gitaramo ngo rero we akaba asanga bitari ngombwa ko ibyo bipapuro byamamaza SuperLevel bitari bikwiye kumanikwa aho ngaho Cyangwa se ngo bikaba byari kumanikwa ari uko igitaramo cya Kina Music Kirangiye.

Icyapa cyamamaza album ya Urban boys bivugwa ko cyamanuwe n'abantu bari batumwe n'ubuyobozi bwa Kina Music Ariko nyuma kikaza kongera kumanikwa
Richard uyobora Label ya Super Level we yatangaje ko bitagaragara neza kwerekana irindi hangana nkuko ari abavandimwe kandi ahamya ko ibi byapa byamamaza igitaramo cya Super Level bari bagiye babishyira ahantu hatandukanye henshi kugirango bamamaze igitaramo cyabo ndetse ko bitari biri imbere aho igitaramo cya Kina music cyaberaga, bityo rero bikaba bitari bikwiye kumanurwa kuko byari byamanitswe bagamije gushaka abafana dore ko bizaba ari ubwa mbere Urban Boys ikorera Launch muri iki gihugu, nkuko we abitanagza.

Umuyobozi wa kina music we (Ishimwe Clement) akba atagize icyo atangaza kuri iyi nkuru gusa akaba yemeje ko ibyo bitabaye avuga ko ari mu kazi kenshi we n'ikipe ye ("kina music") Batabona umwanya wo gukora ibyo.

Gusa nanone amakuru aturuka mu burundi yemeza ko koko ibi byapa byagiye bimanurwa gusa nyuma byaje gusubizwaho nyuma y'uko bitahuwe dore ko n'umwe mu bari kumwe n'iri tsinda rya Kina Music (Eddy Kamoso) we yemeje ko ibi byabayeho agsobanura n'impamvu.

Tanga Igitekerezo kuri iyi nkuru!



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->