Uri Hano »» Ahabanza » , Uko wagerageza kurwanya umuco utari mwiza wo kurya inzara.

Uko wagerageza kurwanya umuco utari mwiza wo kurya inzara.

Yanditswe na Unknown | Sunday, January 11, 2015 Saa 16:00



Kurya inzara ni umuco ukunze kuranga abantu benshi, bigasa nk'aho bibari muri kamere, Ndetse ukabona ko bisa n'ibigoranye kuba wawirwanyamo. nyamara bikanga,  n'ubwo muby'ukuri bishobora gutuma inzara zawe zitamera neza, Ndetse ntizinagaragare neza kubirwanya Nabyo bikananirana kuko akenshi ushiduka waziriye!

Hano rero hari bumwe mu buryo bwiza bwagufasha kubirwanya!


Method One of Six:

-Ushobora gufata udupfuko duto ukagenda uturamburira kuri buri rwara ufite mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri, Byaramuka bishize ukadukuraho, Numara kubona ubwiza inzara zawe zaba zifite uramutse utazirya, Ibyo bishobora kugufasha byibuze kwikuramo umuco wo kurya inzara zo ku ntoki zawe!

Method Two of Six:

-Hitamo byibuze urwara rumwe utagomba kurya mu gihe cy'ibyumweru bibiri, Iyo ibyumweru bibiri bishije ukareba ka kara utigeze urumaho na rimwe ndetse ukanitegereza izo wagiye uruma, Bigutera agashyari keza ko kuba utakongera kuruma izindi nzara kugirango nazo ubutaha uzazibone zisa neza cyane, bigushobokeye buri nyuma y'iminsi ibiri wajya wongere ugahitamo urundi rwara ugomba kurinda.

Method Three of Six:

-Gerageza gushaka uburyo ukora utuntu dutuma ibiganza byawe bihora bihuze cyangwa se bihora mu turimo, Ushobora kwifashisha kamwe mu tuntu tworoshye ukunda, Urugero nko kudoda, yewe burya no gukoresha Telephone mo gake hari igihe byagufasha.

Method Four of Six:

-Nanone kandi ushobora gushaka utuntu two guhekenya nka shikareti n'utundi tunyuranye twagufasha mu gihe wabuze icyo ukoresha intoki zawe byibuze n'umunwa ugahugira ku bindi.

Method Five of Six:

-Gerageza kudatuma kandi inzara zawe zikura cyane, Wishyiremo gukoresha udukoresho twabugenewe mu guca inzara, Urugero urwembe, cyangwa se coupe-ongles. bizagufasha kuburizamo igikorwa cyo kurisha inzara umunwa.

Method Six of Six:

-Umuti urambye ku b'igitsina gore ni ugukoresha twa vernis à ongles, Ntibishoboka kubasha kurya inzara zawe ubona ko hari ibisizeho niyo mpamvu za Vernis zishobora gufasha cyane mu kurwanya uyu muco utari mwiza wo kurya inzara!

ICYITONDERWA: ibi ni bimwe mu byagufasha kurwanya umuco wo kurya inzara, Mu gihe byanze byose kandi wenda binagutera ikibazo dore ko bishobora gutuma utakaza inzara zawe zimwe na zimwe burundu ndetse no kuva uturaso aho wirumye, cg ukaharibwa, Ushobora kujya kwa muganga.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->