Uri Hano »» Ahabanza » , Abantu batanu bakomerekejwe n'amasasu yarashwe ubwo Chris Brown yarari kuririmba. (Amafoto na Video)

Abantu batanu bakomerekejwe n'amasasu yarashwe ubwo Chris Brown yarari kuririmba. (Amafoto na Video)

Yanditswe na Unknown | Sunday, January 11, 2015 Saa 22:55



Abantu batanu biravugwa ko ariwo mubare wemejwe na Police ko baba barakomerekejwe n'amasasu yarashwe ubwo Chris Brown yarari ku rubyiniro mu gitaramo cya VIP yari yatumiwemo muri club yitwa San Jose NightClub, aya masasu rero akaba yarumvikanye mu kindi gice kiri kumwe n'iyi Club cyiswe Fiesta NightClub.

Ibi rero bikaba byarateye benshi ubwoba no guhungabana ku bafana bari bitabiriye iki gitaramo ndetse tudasize n'uyu muhanzi nubwo we yahise arindirwa bya hafi n'abashinzwe kumurinda.

Hano hari amafoto ndetse na Video bigaragaza uko byagenze ubwo abamurinda bageragezaga kumucungira umutekano.

Amafoto:


Video:


Nyuma y'ibi rero hakaba harabanje kuboneka abantu 4 bakomerekejwe n'ayo masasu, Gusa nyuma haje kuboneka n'undi umwe waje kugera ku bitaro nyuma y'abandi.

Aya masasu yarashwe ubwo uyu musore ("Chris Brown") wabaye uwambere mu kugurisha umwaka ushize yarari kuririmba Hit ye "Loyal" hari ku isaha ya saa 01:20 zo kuri iki cyumweru. Police yo muri aka gace ikaba itaremeza neza uwarashe aya masasu,  gusa uyu musore we akaba atarafashwe n'amasasu yarashwe kugeza ubu akaba yatangaje kuri twitter ye ko ameze neza 100% , Police yo muri kariya gace ikaba yatangaje ko abafashwe n'amasasu bafitiwe ikizere cy'ubuzima nabo.

Ibi bikaba atari ubwa mbere bigaragaye, Kuko mu mwaka ushize nabwo abagizi ba nabi bagerageje kurasa Chris Brown ariko imana igakinga akaboko amwe mu masasu yari arashwe akaba yarafashe Suge Night. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->