Umunyarwanda Ndayisenga Valens uherutse gutwara Tour du Rwanda 2014 yabaye uwa mbere mu gace kabanza (Prologue) mu isiganwa rya Tour of Egypt ryatangiye kuri uyu wa gatatu akoresheje imino icyenda n’amasegonda 47.
Nkuko ruhago yacu ibitangaza ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cya Misiri yongeye gukanga ibihangange bya Afrika kuko ku munsi wayo wa mbere mu myanya irindwi ya mbere hajemo abanyarwanda batatu.
NDAYISENGA VALENS WATWAYE TOUR OF RWANDA
Hadi Janvier yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 10 n’amasegonda 59 naho Biziyaremye Joseph aza ku mwanya wa karindwi akoresheje iminota 20.
Kuri uyu wa kane abasiganwa bazava Al-Gouna bajya Ras Hgareb bakore urugendo rwa Kilometero 155km.
Ibice bigize Tour of Egypt
- Prologue - Hurghada › Hurghada (8km)
- Agace ka kabiri - Al-Gouna › Ras Hgareb (155km)
- Agace ka gatatu - Hurgada Airport › Qina (150km)
- Agace ka kane - Makady › Makady (142km)
- Agace ka gatanu - Hurghada › Hurghada (195km)
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.