Uri Hano »» Ahabanza » , , Nicki Minaj yabonye umukunzi mushya, bifashe neza muri iyi minsi. (Amafoto)

Nicki Minaj yabonye umukunzi mushya, bifashe neza muri iyi minsi. (Amafoto)

Yanditswe na Unknown | Wednesday, January 14, 2015 Saa 21:05



Umuhanzi wo muri USA Nicki Minaj uherutse gutandukana n'uwahoze ari umukunzi we, Safaree kuri ubu ngo yamaze kubona undi musore bakundana ari we Meek Mill usanzwe aririmba Hip Hop binavugwa ko ariwe ntandaro yo gutandukana kwa Nicki Minaj na Safaree.
Nicki Minaj na Meek Mill basigaye bamara igihe kinini bari kumwe. 
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Nicki Minaj na Meek Mill bagaragaye bari kumwe, Mu kabyiniro gaherereye i Philadelphia ( Philadelphia Nightclub) ndetse bari kumwe na Rick Ross nawe wari kumwe n'umukunzi we Ming Lee n'abandi bahanzi bagize itsinda rya MMG ( Mayback Music Group).
Aya makuru y'uko Nicki Minaj na Meek Mill bakundana yatangiye guhwihwiswa kuva kera dore ko no muri 2014 mu kwa 12 Nicki Minaj yabibajijweho akabihakana ahubwo akemeza ko buri mwe ari umufana w'undi kuva na kera.

Gusa amakuru dukesha ibinyamakuru bya hariya muri USA akaba avuga ko Meek Mill yagerageje uburyo bwose bushoboka ngo yigarurire Nicki Minaj nkuko yari yarabishyize mu mihigo ye kuva kera ndetse akabitangariza n'abafana be.
Meek Mill yari yarahize ko agomba kuzegukana Nicki Minaj mbere y'undi wese wabikora cyangwa wabigerageza, hari mu mwaka wa 2010 - Photo/Twitter.
Meek Mill kugirango agere kuri Nicki Minaj ntibyamworoheye, nkuko bitangazwa n'inshuti za hafi zabo ngo uyu musore kugirango ace Nicki Minaj kuri Safaree yajya ahuza Safaree n'abandi bakobwa hanyuma akabyereka Nicki Minaj aho bivugwa ko ari byo byaba byaratumye Nicki Minaj atandukana na Safaree.

Kuri ubu rero amakuru mashya akaba avuga ko noneho aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo nubwo batarabyemeza ubwabo bikaba byigaragaza bitewe n'igihe kinini ngo basigaye bamara bari kumwe, Ndetse n'uwababangamiraga ariwe safaree akaba yarabonye undi mukobwa bakundana nyuma yo gutandukana na Nicki Minaj.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->