Umuhanzi Kayitare Wayitale Dembe wamenyekanye myaka yashize hano mu Rwanda mu ndirimbo ze zitandukanye yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Mugore Mwiza, yumvikanamo amagambo akomeje gutavugwaho rumwe na benshi mu bayumvise.
Muri iyi ndirimbo Kayitare yasohoye mu gice kidahinduka cyayo (Chorrus) yagiraga ati:
" Ni inde uriza umugore? , Umugabo ni we uriza umugore.
Ni inde uriza umugabo , Umugore niwe uriza umugabo.
Bararira bararira barashaka amazi yo kwiyuhagira (*2)
Akongera ati "abagore bariregura ko barambiwe kureka amazi, Abagabo bakananirwa kuvidura amazi, Umunyakuri ni inde?, Akabariro ooh! "
"Kayitare arambiwe guhinga ku rutare rwa mukagatare mukobwa w'imbavu ndende, mukagatare.
Mumutashye mumuramutse mumuhumurize, Icyuzi cyo hepfo kizuzura, Icyuzi cyo mu nsi y'urugo kizoroha,... "
Aya yose akaba ari amagambo yumvikana muri Iyi ndirimbo ikomeje kutavugwaho rumwe.
Aya magambo rero agenda yumvikana muri iyi ndirimbo ya Kayitare Wayitale Dembe akaba akomeje kwibazwaho byinshi na buri wese uyumvise dore ko abenshi bemeza ko iyi ndirimbo igambiriye kuvuga ku mibonano mpuzabitsina yose uko yakabaye.
Nyuma y'imyaka 7 atagragara mu ruhando rw'umuziki Kayitare wamenyekanye mu ndirimbo nka "Abana ba Afrika" , N'izindi akaba yemeza ko aje guhangana na Senderi mu njyana ya Afrobeat akamweguza.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.