Umuhanzi Ally Soudy wahoze ukora no kuri Radio Isango Star, kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America we n'umufasha we Umwiza Carine baritegura kwibaruka bwa kabiri.
Uyu muryango wavuye mu Rwanda Tariki 06/11/2012 werekeza muri USA aho wari ufite umwana wabo w'imfura bise Umwiza Ally Waris, kurubu bari hafi kwibaruka undi mwana.
Ibi bikaba byemejwe nyuma y'aho Ally Soudy we ubwe ashyize amafoto y'umufasha we kuri account (konti) ye ya Facebook agira ati:" Iribori ry'ingabe Rugira yandemeye"............
Amagambo agaragaza uburyo uyu muryango wishimiye kwibaruka undi mwana.
Tubibutsa ko aba bombi "Ally Soudy" n'umufasha we "Umwiza Carine" bashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko ubwo bari bakiri mu gihugu cy'uRwanda bakaza kujya gutura muri USA nyuma y'uko Umwiza Carine yemerewe impampuro zimwemerera gutura muri USA we n'umuryango we.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.