Uri Hano »» Ahabanza » , Chris Brown arashaka gushyingiranwa na Karrueche mbere y'uko asubizwa muri gereza vuba aha.

Chris Brown arashaka gushyingiranwa na Karrueche mbere y'uko asubizwa muri gereza vuba aha.

Yanditswe na Unknown | Friday, January 16, 2015 Saa 11:20




Ubushinjacyaha bukaba bwongeye gutangaza ko Chris Brown agomba kongera gukurikiranwa ku cyaha ahinjwa cyo gukubita uwahoze ari umukunzi we Rihanna mu mwaka wa 2009.

Nyuma yuko uyu muhanzi Chris Brown agiye arokoka amasasu y'abagizi ba nabi bagiye barasa mu bitaramo yitabiraga mu mezi atandatu ashize,

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Tmz iravuga ko Chris brown ashobora gutangira gukurikiranwa ku itariki 20 z'ukwa 3 akaba ndetse ashobora gufungwa imyaka igera kuri 4, ni kubw'izo mpamvu rero Chris Brown ashobora kuba ari gushaka uburyo bwose yashyingiranwa na Karrueche kugirango atazamunyura mu myanya y'intoki.

Amakuru dukesha isoko y'iyi nkuru kandi yemeza ko urukundo rw'aba bombi (Chris Brown na Karrueche Tran) urukundo rwabo ruhamye, ku buryo biteguye kuba banashyingiranwa bakaba umugore n'umugabo, gusa Chris Brown akaba ari gushaka uburyo yabyihutisha kugira ngo azabone umuntu umwitaho bihagije igihe azaba ari muri gereza.

Chris Brown akaba ashaka ko bihutisha ishyingiranwa ryabo kugirango amuhe ububasha kuri buri kimwe cye hanyuma Karrueche azabe uwambere mu kumwitaho igihe azaba ari muri gereza kuko nta wundi muntu yizera cyane ndetse na mama we akaba atakiri mu mwanya mwiza wo kumukorera buri kimwe. Kujya muri gereza k'uyu musore cyangwa kutajyanwamo bizaterwa n'imyanzuro ndetse n'ibyemezo azafatirwa. Aramutse afunzwe agomba kuzamaramo imyaka igera kuri 4.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->