Amber
Rose wahoze ari umugore wa Wiz Khalifa ntago yari aherutse kugaragara akora
ibintu bidasanzwe gusa noneho ubu niwe muntu uri kuvugwaho cyane hirya no hino
bitewe n’amafoto yashyize kuri Instagram yambaye bikini yonyine.
Amber Rose rero bikaba bivugwa ko arimo
gushakisha uburyo bwose yakoresha akongera gusubirana na Wiz Khalifa. Aba bombi
bakaba baratanye mu mpera z’umwaka ushize aho ari Amber Rose usabye Gatanya
gusa ubu Amber Rose ari gushaka intwaro zose zatuma yongera kwigarurira Wiz
Khalifa.
Akaba ari nayo mpamvu bamwe bahise bemeza ko
aya mafoto yayashyize ahagaragara ashaka gukurura Wiz Khalifa.
Aya mafoto yose uko ari 4 uyu mukobwa yashyize
hanze akaba akomeje gutera abantu benshi kwibaza ikibyihishe inyuma, ndetse
akaba yagiye avugwaho byinshi nyuma yo gushyira aya mafoto hanze yambaye ubusa.
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.