Uri Hano »» Ahabanza » , , WEMA SEPETU ARI KUGUYAGUYA DR. JOSE CHAMELEONE NYUMA YO GUKATIRWA NA DIAMOND

WEMA SEPETU ARI KUGUYAGUYA DR. JOSE CHAMELEONE NYUMA YO GUKATIRWA NA DIAMOND

Yanditswe na Unknown | Sunday, December 21, 2014 Saa 14:55


Wema Sepetu
Umuhanzi Diamond Platnumz hashize igihe yinjiye mu rukundo n'umugore w'umugandekazi ukize cyane bakunze kwita Zari The Lady Boss.
Amafoto menshi yagiye acicikana mu binyamakuru binyuranye ndetse no ku ma konte yabo ku mbuga nkoranyambaga, Ibintu bitigeze na gato bishimisha uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz ariwe Wema Sepetu.

Byongeyeho ko ubwo Diamond Platnumz yajyaga guhabwa ibihembo bitatu aherutse kwegukana mu marushanwa ya Channel O Awards yari yaherekejwe na Zari.

Ku munsi wo kuwa kane muri iki cyumweru dusoza rero nibwo mu gihugu cy'ubugande hari hateganyijwe ibirori bibiri by'imbaturamugabo aho Jose Chameleone yari yateguye ikiswe "One Man One Million Show" Cyabereye Muri Hotel Serena Kampala, aho kwinjiri byari akayabo kangana na Millioni imwe y'amashiringi,

Naho Zari nawe akaba yari yatumiye umukunzi we Diamond ku mutaramiro mu cye cyiswe " All White Ciroc
Party ".

Sepetu rero wari wibereye muri Ghana ibyo bitaramo biba aho yari arimo gufatirwa amashusho azagaragara muri film ye akaba yaraje gutangaza ko akunda ndetse ashyigikiye Chameleone nubwo atabonye akanya ko kuza kwishimana nawe kubw'Indi mirimo yararirimo ariko ati "Am #TeamChameleone" nubwo bwose ntabashije kuhagera.

Reba aka Video gato yashyize hanze

KANDA HANO

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->