Twagarutse mu gice cya Technology aho tugiye kurebera hamwe urutonde rw'ama applications yamanuwe (downloaded) kurusha izindi muri uyu mwaka dusoza!
Uyu munsi turahera ku ma application akoreshwa muri Operating System ya Android.
10. Temple Run: Uyu ni umukino wakozwe na Studio yitwa imangi Studio, ukaba warashyizwe ahagaragara muri 2011, gusa ukaza gukorerwa ama android muri 2013, Ubu rero ukaba umaze kumanurwa (downloads) n'abagera kuri millioni 200.
9. Street View on Google Maps: Iyi nayo ni Iyakozwe na google ishobora kugufasha kureba inzira, imihanda, n'ibindi hifashishijwe amashusho ya satelite ariko yerekana ibiri kuba muri ako kanya, Nubwo iyi application ifatwa nk'imwe mu zihambaye, yabashije kuza ku mwanya wa 9 , Tubibutsa ko iyi yo yashyizwe ahagaragara muri 2007.
8. Fruit Ninja Free: Uyu ni umukino ujya muri android wakozwe na Studio ya Halfbrick, Nawo ukaba ufite downloads zirenga millioni 200, wagiye ahagaragara ku bakoresha Telephone za Smartphone ndetse na za Tablets, Muri uyu mukino rero umuntu aba agerageza guhata imbuto zitandukanye agira vuba ariko yifashishije inkota y'aba Ninja.
7. WhatsApp Messenger: Ku mwanya wa 7 turahasanga application ya Whatsapp, Iyi kugeza ubu ikaba ifitwe mu maboka na Facebook, Mu kwa Karindwi nibwo Whatsapp yatangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter ko Messages zirenga Milliard 27 zoherezwa buri munsi hifashishijwe iyi application, aho ushobora kuyikoresha wohereza video, audio, amafoto, ndetse ukaganira n'inshuti zawe ziyikoresha, Tunabibutsa ko vuba aha iraba inifashishwa mu guhamagarana ku buntu.
6. Skype: Iyi application ni imwe mu zakozwe n'i kompanyi ya Microsoft ije ku mwanya wa gatandatu aho ibarirwa downloads zisatira million 500. Ikaba yifashishwa igihe abantu bashaka kuvugana barebana ako kanya.
5. Facebook: Iyi nayo nta byinshi byo kuyivugaho nkuko bisanzwe bizwi ubusanzwe ifite abayikoresha barenga milliard kuva muw'i 2013 ubu ikaba ifite Downloads million 500 z'abakoresha android akenshi ukaba unayisanga muri Telephone zikiri nshyashya. Tubibutse ko iherutse gusohora n'indi application yitwa Stickered For Messenger.
4. Twitter : Ije kuri uyu mwanya ifite downloads zirenga millioni 500 , Ikaba yifashishwa mu gutambutsa ubutumwa bugufi butarenza inyuguti 140 muri make bakaba bakunze kuyiha akabyiniriro ka "Sms for the Internet"
3. Google Maps: Iyi yo yashyizwe ku ma android muri 2006 ikaba ifasha kuyobora umuntu uri mu ngendo kureba ahantu runaka,... Aho ikwereka amashusho aba yarafashwe na za satelite.
2. YouTube: Ku mwanya wa kabiri turahasanga Youtube ifite abayikoresha bafiteho ama konti barenga ibihumbi 300 mu gihe imaze gushyirwaho videos zirenga milliard 2.
1. Gmail: Gmail ije ku mwanya wa mbere aho ibarirwa downloads zirenga millioni 800 ikaba ari iyakozwe na google nayo, aho ifasha kohereza ubutumwa buzwi nka Emails ndetse ikanafasha mu kwinjira mu bindi binyuranye nka faceboo, n'ibindi byinshi.
Twababwira ko kandi abakora intonde hari zimwe bakunze gukuramo bavuga ko kuba zizwi cyane ari uko abantu bagura Telephone bakazisangamo aho twavuga nka Twitter, Gmail, Facebook, Temple Run,...
Gusa nanone ibyo bikaba bitazibuza kuza ku mubare w'izikoreshwa cyane ari nayo mpamvu hano twazirekeyemo.
Tanga Igitekerezo kuri iyi nkuru, Ushobora kwifashisha Twitter, Facebook, Cyangwa Email yawe gusa
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.

