Uri Hano »» Ahabanza » , , GOOGLE, FACEBOOK, MICROSOFT N'IZINDI BIRI GUKWIZWA IMISHWARO BYIRUKANWA MU BU RUSSIA

GOOGLE, FACEBOOK, MICROSOFT N'IZINDI BIRI GUKWIZWA IMISHWARO BYIRUKANWA MU BU RUSSIA

Yanditswe na Unknown | Wednesday, December 17, 2014 Saa 15:17


Google iri muzirebwa n'iri tegeko

Google, Facebook, Microsoft, Adobe n'izindi kompanyi zajyaga zikoresha cyangwa se zisaba imyirondoro kugeza ubu zirasa n'iziri kwirukanwa mu gihugu cy'uburusiya hagendewe ku itegeko ryashyizweho na Perezida Vladimir Putin.

Ubu izi kompanyi zimwe muri zo zatangiye gukura aba engineers babo mu bu russia, Ibi rero ntibyatunguye benshi bari bamaze kubona itangazo ryatanzwe na perezida w'iki gihugu aho yatangazaga ku mu garagaro amategeko azatangira kubahirizwa umwaka utaha, Aho harimo n'iry'uko nta kompanyi ya internet yemerewe gukoresha  no gukura imyirondoro y'abaturage muri iki gihugu ibyo bikaba ari byo byatumye benshi batekereza ko ubu russia bwaba buri gushaka kwirukana mu cyayenge aya ma sosiyete aho ubu atemerewe gukoresha information akura muri iki gihugu iryo tegeko rikazatangira kubahirizwa mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Mu mezi make ashize nibwo Vladimir Putin yatangaje ko Internet ubwayo ari umushinga udasanzwe wari waratangijwe na C. I. A rugikubita. Ari nayo mpamvu Ubu ateganya gushyiraho uburyo bw'ikoreshwa rya Internet mu bu russia ariko bukazaba buyobowe na leta y'ubu russia.

Iri tegeko n'ubwo ryashyizweho ariko kompanyi nka Facebook na Twitter zikaba zamaze gushaka umuti w'iki kibazo aho bazajya batakaza amafaranga menshi agenda kuri server zizajya zibikwaho information zose zikaguma mu bu russia.

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->