Uri Hano »» Ahabanza » , , 50 CENT NYUMA YO GUSINYA AMASEZERANO YO KWAMAMAZA UTWENDA TW'IMBERE ARAVUGA KO ABYISHIMIYE

50 CENT NYUMA YO GUSINYA AMASEZERANO YO KWAMAMAZA UTWENDA TW'IMBERE ARAVUGA KO ABYISHIMIYE

Yanditswe na Unknown | Monday, December 22, 2014 Saa 09:00


50 Cent nta pfunwe na rito bimuteye kwamamaza imyenda y'imbere (boxers) 
Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent umuhanzi mu njyana ya Hip Hop ubarizwa mu mugi wa New York yaramaze igihe afite ibibazo bikomeye ku mutungo we n'amafaranga ye muri rusange dore ko Imyanzuro y'urukiko yemeje ko konte ye ya bank amafaranga ayiriho yose agomba gufatirwa bitewe nuko yari yananiwe kwishyura million z'ama dollars 17 yarabereyemo ubushinjacyaha.

Nyuma y'Ibihe bitari byiza uyu musore yari amazemo igihe kigera ku kwezi ndetse na mbere yako kugeza ubu 50 Cent arabarirwa ama millioni 78 z'amadollari nyuma yo kwemerera Company ya "Frigo Underwear" gukorana mu bikorwa byo kwamamaza itimyenda yayo y'imbere, iyi bakunze kwita Boxer.

Uyu muzsore rero akba ataratewe ipfunwe na gato dore ko ahubwo ariwe wafashe iya mbere mu gutangaza ko agiye gufatanya na "Frigo Underwears" mu bikorwa byo kuyamamaza, Dore ko nawe yari yamwemereye akayabo ka $78.

Ubutumwa bwamenyeshaga abakunzi be iki gikorwa rero akaba yarabunyujije kuri Instagram tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati; "Ubu nagize amasezerano ya millioni 78 y'utwambaro tw'imbere, Ubu noneho muravuga iki uyu munsi ra?

( I just did a deal for $78 million for underwear. What did you muthaf*ckas do today? Lllllllllooooolllllllllll #Boom #FRIGO)

Abafana batari bake be rero bakaba barishimiye igikorwa 50 Cent yakoze cyo guhita abitangaza dore ko bamwe banahise bemeza ko asigaye yicisha bugufi mu buryo bugaragara. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->