Uri Hano »» Ahabanza » , , AMBER ROSE (EX WA WIZ KHALIFA) YATANGAJE KO ATIFUZA GUKUNDANA N'UNDI MUNTU UWARIWE WESE, DORE IMPAMVU

AMBER ROSE (EX WA WIZ KHALIFA) YATANGAJE KO ATIFUZA GUKUNDANA N'UNDI MUNTU UWARIWE WESE, DORE IMPAMVU

Yanditswe na Unknown | Monday, December 22, 2014 Saa 11:16


Wiz khalifa & Amber Rose bagiranye ibihe byiza bataratandukana

Amber Rose wahoze ari umugore wa Wiz Khalifa akaza gusaba gatanya (Divorse) yari amaze iminsi avugwaho gukururana n'abandi basore barimo nka Chris Brown ndetse na Samuel Eto' gusa ubu noneho ibi byose Amber Rose yabyigaramye.

Ubwo yabazwaga n'ikinyamakuru cya HipHollyWood aho yari yitabiriye ibirori bya People Magazine Awards.
Yabajijwe icyo ateganya gukora mu byerekeranye no kuba yakundana n'undi musore nyuma ya Wiz Khalifa.
Asubiza ko ubu iby'urukundo ataribyo ashyize imbere ahubwo ko nta n'umusore yifuza kuba yakundana nawe, Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko ngo yaba ari gutereta Chris Brown aho bari babyinanye kakahava, gusa ibi byose yaje kubitera utwatsi avuga ko adashaka kugira umusore akundana nawe muri iki gihe

Mu magambo ye ati; " I’m not thinking about that right now. If I’m not married to Wiz right now, I don’t want to be married. I don’t even want to date right now, I just want to get my heart back together."

Tugenekereje mu kinyarwanda ati; " Ntago ndi kuba natekereza kuri ibyo ubu nonaha, Ntago nshaka gushyingirwa, Yewe ntanubwo nkishaka guteretana, Ahubwo ndashaka kuba nasubiza umutima wanjye mu gitereko.

Tubibutsa ko amakuru menshi yagiye avuga ko mu Itandukana rya Wiz Khalifa na Amber Rose byari byatewe no gucana inyuma kwa hato na hato, bitanatinze kwiyerekana dore ko Wiz Kahalifa aherutse kuvugwaho iby'amashusho asambana n'undi mukobwa witwa "Bunny Carla"


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->