Uri Hano »» Ahabanza » , Sandra Teta na Vanessa bagiye batangije ikiganiro gishya kuri radiyo yitwa Safi

Sandra Teta na Vanessa bagiye batangije ikiganiro gishya kuri radiyo yitwa Safi

Yanditswe na Manzi Brave | Monday, October 09, 2017 Saa 22:03



Miss Sandra Teta na Miss Vanessa Uwase batangije ikiganiro gishya ku radiyo imwe ikorera kuri murandasi mu Rwanda.

Aba bakobwa bamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda igihe bari mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ndetse baza kuvugwa cyane ubwo Vanessa yakundanaga na Olivis naho Sandra Teta akundana na Derek bose bo mu itsinda rya Active.

Miss Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Sandra Teta muri 2011 aba igisonga cya kabiri cya Nyampinga muri kaminuza y’u Rwanda  ishami ryayo ryahoze ryitwa SFB riri  Mburabuturo i Gikondo.

Aba bombi bakoraga ikiganiro kuri TV10 cyitwaga Rwandaful, cyaje guhagarikwa nyuma y’amagambo yabavuzweho bakimara gutandukana n’aba basore bahoze bakundana bakigamba ubusambanyi, inkuru zabo zigakomozwaho cyane ndetse amagambo batangaje akagira umurindi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.




Vanessa na Sandra Teta kuri ubu bongeye gutangaza ko bagiye gutangiza kujya bakora ikiganiro gishya kizajya gica kuri Radiyo Safi ikorera kuri murandasi.

Mu magambo bombi bashyize ku rubuga rwa Instagram batangaje ko iki kiganiro kigiye kujya kiba hagati ya saa sita z’amanywa kugeza saa munani, kikazaba kibanda cyane ku makuru y’abanyamideli ndetse n’andi yerekeranye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Radio Safi ikorera kuri Tunein, ihagarariwe na Dickson wahoze akora ikiganiro cyitwa agasusuruko kuri Contact fm. Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->