Uri Hano »» Ahabanza » , Akari ku mutima wa Safi nyuma yo gusezerana na Judith Niyonizera

Akari ku mutima wa Safi nyuma yo gusezerana na Judith Niyonizera

Yanditswe na Manzi Brave | Monday, October 09, 2017 Saa 21:49



Niyibikora Safi uririmba muri Urban Boyz aherutse gusezerana imbere y’amategeko na Niyonizera Judithe ndetse yatanze inkwano ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Safi Madiba na Judithe basezeraniye mu Murenge wa Remera naho ibirori byo gusaba no gukwa bibera ahitwa ku Babikira i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Safi na Judithe ni abakunzi b’igihe gito kuko byamenyekanye mu itangazamakuru ko bafitanye ubumwe bihurirana n’uko bahise batangaza ko bagiye kurushinga. Aba bombi bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo bitamenyekana ko bari mu rukundo.

Mu gihe Safi yamaze akundana na Judithe ntiyigeze na rimwe amuvugaho ndetse ifoto yabo ya mbere bari kumwe yagiye hanze habura iminsi itanu ngo ubukwe butahe.

Nyuma y’umunsi umwe Safi Madiba na Judithe bunze ubumwe bakaba umugore n’umugabo imbere y’amategeko n’imiryango, uyu muhanzi yashimiye Imana ndetse ahamya ko ‘Imana yamuhaye umugore udasanzwe yahoze yifuza’.

Mu magambo 99 agize umutoma Safi yatuye Judithe biciye kuri Instagram nyuma yo kurushinga, yamuvuze ‘nk’umugore udasanzwe kandi w’umunyamutima’. Niyibikora Safi yashimangiye ko Judithe ari ‘umugore ufite ubwiza karemano ndetse hejuru ya byose akaba ari umunyembaraga’.


Safi na Madamu mu bukwe bwabo
Yagize ati “Ndagushimiye Mana kuri uyu munsi w’ibyishimo mu buzima bwanjye! Ngushimiye iyi mpano wampaye! Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe. Umugore mwiza ku mutima, umugore w’umunyamutima kandi ugira urukundo, umunyembaraga kandi wihangana, uw’ubwiza karemano imbere n’inyuma; hejuru ya byose kandi arasenga.”

Yongeyeho ati “Ndagukunda Judithe! Ni wowe nahoze nifuza kugira ngo nuzure. Mfite amashyushyu yo kuzabana nawe ubuzima nsigaje ku Isi. Nzakora igishoboka cyose mbe umugabo mwiza wahoze wifuza. Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya! Yari Madiba.”

Safi na Judithe bashobora kuzajya gutura muri Canada kuko uyu mugore asanzwe afiteyo ubwenegihugu, ibijyanye n’ikizakurikira ubukwe bwabo ntibarabivugaho byimbitse gusa Safi ahamya ko azakomeza gukora akazi k’umuziki cyane kurusha mbere.

Ubu, Safi Madiba na Judithe bagiye mu kirwa cya Zanzibar mu kwezi kwa buki kwishimira intambwe nshya mu buzima.





Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->